Umuherwe Shawn Carter wamamaye mu muziki nka Jay-Z arifuza kugura Tottenham Hotspurs ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza ‘Premier League’.
Jay-Z usanzwe ari umufana wa Arsenal mukeba ukomeye wa Tottenham yifuza kugura, amakuru yo kwegukana iyi kipe yatangiye kujya hanze ubwo umuherwe w’iyi kipe Joe Lewis wari uyisanganywe atangiye gukurikiranwa n’inkiko.
Uyu mugabo ufite ikigo cya Tavistock Group kibumbiyemo sosiyete 200 zikorera mu bihugu 13.
Lewis arashinjwa gutanga amakuru y’ibanga y’ikigo cya Mirati gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’ubuzima. Aya makuru yayahaga umukunzi we, inshuti, umutwara mu ndege ndetse n’umwunganizi we.
Aba bose babaga bizeye amakuru bahawe bahitaga bajya kugura imigabane muri ya sosiyete ya Mirati ku isoko ry’imari n’imigabane.
Jay-Z abarirwa umutungo wa miliyari 2.5$, umugore we Beyonce akabarirwa miliyoni 500$, mu gihe Tottenham yifuza kwegukana ibarirwa agaciro ka miliyari 2.8$
Uyu muraperi si mushya mu mupira w’amaguru kuko asaganywe sosiyete ya RocNation ireberera inyungu z’abakinnyi benshi batandukanye nka Romelu Lukaku, Kevin De Bruyne n’abandi.
Mu gihe byaramuka bikunze Jay-Z akegukana iyi kipe, yaba Umunyamerika wa gatanu uyigize muri Premier League nyuma ya Stan Kroenke wa Arsenal, John Henry na Fenway Sports Group bafite Liverpool, Umuryango wa Glazer wa Manchester United ndetse na Todd Boehly uheruka kwibikaho Chelsea mu mwaka ushize.