Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yasabye anakwa Unyuzimfura Cécile, usanzwe utuye hanze y’u Rwanda bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.
Ni ibirori byabereye ahitwa Prime Garden i Gikondo kuri uyu wa 29 Nyakanga 2023. Ibyamamare bitandukanye byari byitabiriye iki gikorwa byiganjemo abahanzi nka Young Grace, Bamenya, Shaffy, Fatakumavuta n’abandi.Umuririmbyi Cyusa Ibrahim niwe waririmbye umugeni asohorwa.
Ni ibirori byabaye nyuma y’aho Bahati n’umugore we baherukaga gusezerana mu Murenge wa Nyarugenge ku wa 27 Nyakanga 2023.
Gusezerana imbere y’Imana bizaba ku wa 5 Kanama 2023 mu busitani bwa St Paul ari naho hazakirirwa abatumiwe muri ibi birori.
Amakuru avuga ko Bahati n’umukunzi we bamaze igihe bamenyanye ndetse mu minsi yashize bahuriye hanze y’u Rwanda, ari nabwo bemeranyije ibyo kubana, Bahati akamwambika impeta.
Ku rundi ruhande amakuru avuga ko nyuma y’ubukwe, Bahati azahita atangira gushaka ibyangombwa byo kwimukira muri Canada aho umugore bagiye kurushinga asanzwe atuye.
Bahati ni umwe mu bahanzi batangije itsinda rya Just Family ryamamaye cyane mu ndirimbo nka Nyorohereza, Rimwe gusa, Bindimo, Bareke,Turiho, Bakubwire n’izindi.