Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Brazil na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Neymar Jr yarwanye n’undi mugabo mu genzi we bari mu kabyiniro k’iwabo muri Brazil aho bari bagiye mu gitaramo cy’umuhanzi ukomeye wo muri iki gihugu.
Biragoye ko wamara igihe kinini utumvise inkuru itari nziza ku buzima bwo hanze y’ikibuga ivugwa kuri Neymar. Uyu mukinnyi mu minsi yashize yari mu bibazo byo gusaba imbabazi Bruna Biancardi umutwitiye kubera kumuca inyuma bikamenyekana.
Nyuma y’uko hagiye andi makuru hanze avuga ko Papa we afunze amuzize kubera ahantu yashyize ikiyaga mu butaka bwe kandi bitemewe ndetse yewe akaba yarabikoze atarigeze abisabira uburenganzira.
Kuri ubu nk’uko ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne kibitangaza, ngo mu mpera z’icyumweru gishize Neymar yarwaniye mu kabyiniro k’iwabo muri Brazil gaherereye mu murwa mukuru wa Rio de Janeiro. Aha uyu mukinnyi yari yagiye mu gitaramo cy’umuhanzi ukomeye nawe wo muri Brazil witwa Thiaguinho.
Amakuru akomeza avuga ko Neymar yari kumwe n’umukunzi we muri ako kabyiniro gusa birangira haribyo atumvikanye n’undi mugabo bari bahuriye aho maze bafatana mu mashati,ibyo bapfuye nyirizina ntabwo byasobanuwe.
Kugira ngo barekurane byasabye abashinzwe umutekano muri ako kabyiniro.
Neymar ari mu biruhuko mu gihugu cy’amavuko nyuma yo kutagira umwaka w’imikino mwiza bitewe n’imvune yagize igatuma amara igihe kinini adakina kuko n’ubu ntabwo arakira neza.
Ahazaza ha Neymar muri Paris Saint-Germain naho ntabwo hari hasobanuka neza kuko yifuje kuyisohokamo cyane muri iyi mpeshyi maze akaba yasubira muri FC Barcelona gusa Xavi uyitoza yavuze ko atamufite mu mushinga ye.