Mu kiganiro Kenny Sol amaze kugirana na Ahupa Radio yavuze ko iyi EP ye izajya hanze ku wa 30 Kamena 2023 iriho indirimbo zirimo izo yakoranye n’abahanzi bakomeye.
Mu bahanzi bakoranye na Kenny Sol kuri iyi EP harimo Peruzzi wo muri Nigeria basubiranyemo iyitwa ‘Joli’, ‘One more time’ yahuriyemo na Harmonize wo muri Tanzania na Element, ‘Call’ yakoranye na Fik Fameica wo muri Uganda na Falling in love yakoranye na Ariel Wayz.
Izi ziyongeraho ‘Stronger than before’, ‘Enough’ na Addicted yikoranye wenyine.
Kenny Sol mu gihe hasigaye amasaha make ngo ashyire hanze iyo EP abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje amarangamutima yo kuba yarakoranye indirimbo na Harmonize ndetse Element.
Mu butumwa bwe Kennyi Sol yagize ati ” mu mezi make ashize umwe mubo dukorana yampuye n’umwami wa Afro hano mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Nashimishijwe cyane no guhura n’umuntu nakunze nkunda cyane kuko nakundaga kumva indirimbo ze mu gihe nari mu buzima bwa ghetto ariko nyuma yaho ibitangaza byaje kumbaho mbona umwanya wo guhura nawe tugira a ibihe byiza.
Igihe cyarageze azA mu gihugu cyanjye dufatanya gukorana ku mishinga imwe nari mfite na producer wanjye Element.
Kenny Sol yakomeje avuga ko ubwo bari muri studio element yakinnye imwe mu indirimbo ze iri kuri Ep ya jye ” Stronger than before’, nkuko mubizi ni umusore w’umuhanga akimara kunyumva nawe Yahise ampa igitero cye ako kanya tugishyira mu ndirimbo.
Mu gusoza yavuze kandi ko kugeza ubu adashobora wibagirwa no guhaga ubuhanga n’ingufu ze muri studio. Ati Nashimishijwe no gukorana nawe kuri uyu mushinga kuko uri umufatanyabikorwa mwiza kandi w’ukuri.
Tubibutse ko Kenny Sol ukomeje Kwigarurira imitima ya benshi mu mpera z’iki Cyumweru ari umwe mu bahanzi bakomeye batumiwe mu bitaramo byinshi bizabera mu Ntara nka Musanze aho yatumiwemo mu gitaramo cyizabera muri Afro Bistro
Tariki ya 01/07/2023 uyu muhanzi bazagaragara kandi mu gitaramo cya Kivu Fest kizabera ahazwe nka Public Beach aho Bazahurira na bandi bahanzi benshi bazaba baturutse I Kigali.
Tariki ya 02/07/2023 Kenny Sol na wo azagaragara mu birori bizabera mu ubwato yiswe Some Boat Party na yo kizabera I Rubavu.