SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batumiwe mu isabukuru y’ubwigenge ya Seychelles 
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batumiwe mu isabukuru y’ubwigenge ya Seychelles 
Andi makuru

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batumiwe mu isabukuru y’ubwigenge ya Seychelles 

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/06/28 at 7:05 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Seychelles aho bari mu bashyitsi bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 iki gihugu kibonye ubwigenge.

Ni uruzinduko ruzaberamo ibikorwa bitandukanye aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakirwa na mugenzi we Wavel Ramkalawan na Madamu we Linda Ramkalawan.

Abakuru b’ibihugu byombi bagomba kugirana ibiganiro byihariye, bikurikirwa n’ibindi byitabirwa n’abayobozi b’inzego zitandukanye ku mpande zombi mu kurushaho gushimangira umubano usanzwe.

Bagomba no kugirana ikiganiro n’abanyamakuru gikurikirwa n’isinywa ry’amasezerano mu ngeri zirimo ubuzima, igisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo no gukuraho Viza.

Perezida Kagame agomba kandi kugeza ijambo ku Nteko idasanzwe y’Inteko Ishinga Amategeko ya Seychelles ikorera ku kirwa cya Île Du Port aho araba aherekejwe n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Roger Mancienne.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame biteganyijwe ko bakirwa ku meza mu musangiro wo kubaha ikaze muri Seychelles.

Ni ku nshuro ya kabiri Perezida Kagame asuye Seychelles mu gihe mugenzi we Ramkalawan aheruka i Kigali muri Kamena 2022 yitabiriye CHOGM.

U Rwanda na Seychelles byombi ni ibihugu bibarizwa mu miryango irimo Francophonie na Commonwealth, yose iyobowe n’abanyarwanda muri iki gihe.

Perezida Kagame ni we uyoboye Commonwealth mu gihe Louise Mushikiwabo ayoboye Francophonie.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul June 28, 2023 June 28, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Lil Rod wahoze akorera P Diddy yiyongereye mu bamushinja ihohotera

February 28, 2024
Andi makuru

Yolande Makolo yasubije ibyavuzwe na Tshisekedi ku mpfu z’abanyecongo

April 1, 2025
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Madamu bitabiriye inama ya OIF mu Bufaransa

October 4, 2024
Imikino

Sitting Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yatangiye neza Shampiyona Nyafurika

January 31, 2024
Imikino

Paris St Germain na Visit Rwanda bongereye amasezerano azamura imyaka indi myaka itatu

April 17, 2025
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yunamiye Papa Francis witabye Imana

April 22, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?