Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yageze i Bujumbura mu Burundi, aho yitabiriye Inama ya 21 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Mu butumwa Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byanyujije kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, buvuga ko Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yamaze kugera i Bujumbura.
Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabanjirijwe n’inama y’abakuru b’ingabo zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, barebera hamwe uburyo bwafasha mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imyanzuro yafatiwe muri izi nama y’abagaba b’ingabo izaganirwaho mu nama ya 21 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC.
Inama iheruka yabereye i Bujumbura ku wa 4 Gashyantare 2023, yemeza ko ibihugu binyamuryango bya EAC byohereza bwangu ingabo zabyo muri RDC.
Ibi bihugu, uretse u Rwanda, bifite Ingabo mu burasirazuba bwa Congo, zirangajwe imbere na Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu ukomoka muri Kenya.
Muri iki gihe ariko RDC ntiyishimiye uburyo izi ngabo zikoramo, aho izishinja kutarasa umutwe wa M23 mu gihe zo zivuga ko wakomeje gushyira mu bikorwa ibyo wasabwe.
Ibyo byatumye RDC izijunduka, ku buryo hari urujujo niba zizakomeza kongererwa manda yo kuguma muri icyo gihugu.
Perezida wa RDC Felix Tshisekedi aheruka kuvuga ko uretse Ingabo z’u Burundi, izindi zifitanye imikoranire na M23.
Ubwo ingabo za EAC zahabwaga uduce zizakoreramo uko M23 igenda isubira inyuma, Ingabo z’u Burundi zahawe gukorera mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zigakorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.
Ni mu gihe Ingabo za Sudani y’Epfo zigomba kujya mu duce twa Rumagabo zigakorana n’iza Kenya, naho Ingabo za Uganda zikajya muri Bunagana, Kiwanja/Rutshuru na Mabenga.