Uruganda rwa Skol Brewery rwenga Ibinyobwa byo kunywa bisembuye n’ibidasembuye rubinyujije mu kinyobwa cyarwo cya Skol Pulse rwongeye guhuriza hamwe abaraperi 9 bakomeye mu gitaramo rwise Nyega Nyega kizabera I Huye nyuma y’icyabereye muri Camp Kigali .
Iki gitaramo kizaba iminsi ibiri yikurikiranya tariki ya 2 niya 3 Nyakanga 2023 mbere y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzabera mu karere ka huye mu nyata y’amajyepfo .
Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi 9 bakomeye mu njyan ya Hip Hop barimo Bull Dogg, Fireman ,Ish Kevin,B Threy ,Papa Cyangwe ,Zeo Trap ,Kevin Kade ,P Fla na Na Neg The General .
Nkuko biri muri gahunda z’uruganda rwa Skolz o gushimisha abakunzi b’ibinyobwa byayo iki gitaramo kizaba gikurikira ibyabanje birimo icyabereye i Muhanga n’i Musanze ,Kigali byose biri mu ruhererekane rw’ibitaramo uruganda rwa Skol ruteganya gukorera mu Ntara zose z’u Rwanda.
Aho Kwinjira muri ibyo bitaramo byose umukunzi wa Skol Bimusaba kuguraibinyobwa bibiri gusa bikorwa na Skol ubundira ukirira show kakahava