SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abahanzi Nikhan na Kapito Riyoto biyemeje kugeza muziki nyarwanda kure ku mugabane w’Iburayi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Abahanzi Nikhan na Kapito Riyoto biyemeje kugeza muziki nyarwanda kure ku mugabane w’Iburayi
Imyidagaduro

Abahanzi Nikhan na Kapito Riyoto biyemeje kugeza muziki nyarwanda kure ku mugabane w’Iburayi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/11 at 11:10 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Abahanzi Bigirimana  Moise  uzwi nka  Nikhan na Kabanga Roy uzwi nka  Kapito Royito ni abasore ba banyarwanda bakorera umuziki wabo  ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cy’Ububiligi mu mujyi wa  Namur ,

Aba basore  bamaze  igihe  binjiye mu gukora umuziki  kinyamwuga  kugeza ubu  bamaze gukora  indirimbo zitandukanye  aho Kapito Royito  usanzwe afite inzu  ifasha abahanzni  ya Brotherhood Entertainment amaze  gukora izigera  kuri enye   harimo ebyiri yakoranye n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda aribo B Threy na Papa Cyangwe  harimo igiye kumara ibyumweru 2  igiye hanze yise yise Nabakaniye .

Ku ruhande rwa Bigirimana  Moise  uzwi nka  Nikhan usanzwe ari  Umuhanzi akaba na Producer  muri studio ye  yitwa Ghost Production na  Label ye yitwa Interior Records  nawe  mu gihe gito amaze mu muziki amaze gukora indirimbo 28  nkuko bigaragara kuri channel ye ya Youtube bigaragara  ko afite  inyota yo gukora kuko  asanzwe ari umwe  mu ba producer bakorera bamwe mu bahanzi nyafurika baba mu bubiligi .

Aba basore  mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa Ahupa  Visual Radio  bamutangarije  byinshi ku muziki wabo  bagize bati “ mu gihe gito tumaze mu muziki  twabanje kugira imbogamizi  bisanzwe ku bahanzi bakizamuka ariko kugeza ubu  turakataje mu rwego rwo kuzamura  muzika nyarwanda  ku  ruhando  mpuzamahanga nyuma yo gushimwa  no  guterwa ingufu  na Muyoboke Alexis umwe mu bagira uruhare  runini rwo kuzamura impano zitandukanye mu Rwanda kandi uzwiho kuba yarabaye  umujyanama w’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda .

Ku ruhande rwa Muyoboke  Alexis ukubutse mu rugendo  ku mugabane w’Iburayi  we yadutangarije ko mu gihe kirenga ukwezi n’igice yamaze kuri uwo mugabane yabonye amahirwe yo gutembera bimwe  mu bihugu byaho areba impano zihari ariko ubwo  yageraga  mu gihugu cy’Ububiligi  agahura n’aba basore babiri  yahise yemeza ko u Rwanda rufite impano kandi  zifite kugeza  muzika nyarwanda kure cyane  nyuma yo kumva zimwe mu ndirimbo zabo .

Yakomeje atubwira ko ubu aricyo gihe ngo abakora  mu ruganda rwa muzika nyarwanda bahaguruke bafatanye bafashe impano kuko muzika  nyarwanda yo  iri ku rwego rwiza cyane.

Nikhan afite impano zikomeye harimo kuririmba no gutunganya umuziki
Kapito Royito asanzwe ari umuhanzi w’Umuhanga kandi arifuza kugeza muzika Nyarwanda kure

You Might Also Like

Urukiko rwo mu Bwongereza rwasabiye Chris Brown gufungwa Iminsi 30

Sheilah Gashumba yasabye Mukase kuzabyara abandi bavandimwe babiri

Itorero Intayoberana ryunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

Chris Brown yaterewe muri yombi i Londres

The Ben na Kevin Kade bakiranywe urugwiro n’abakunzi babo i Kampala (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul May 11, 2023 May 11, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Robinho yakatiwe gufungwa imyaka icyenda

March 21, 2024
Imikino

Kylian Mbappé agiye kwerekeza muri Real Madrid

February 19, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama yiga ku burezi n’ubumenyi muri Mauritanie

December 9, 2024
Imyidagaduro

Amatike y’iserukiramuco rya Solfest 2024 yamaze gushira mu gihe Sauti sol ishobora kutaryitabira

February 28, 2024
Utuntu n'utundi

M 23 ikomeje kwigwizaho intwaro zikomeye yambuye Ingabo za FARDC

October 25, 2023
Imyidagaduro

Kigali Comedy Club ije ari igisubizo ku bakunzi b’urwenya muri Kigali

August 21, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?