SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Sudan: Umukinnyi ukomeye w’amakinamico yishwe n’amasasu y’abarwana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Sudan: Umukinnyi ukomeye w’amakinamico yishwe n’amasasu y’abarwana
Andi makuru

Sudan: Umukinnyi ukomeye w’amakinamico yishwe n’amasasu y’abarwana

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/04 at 9:53 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Urupfu rw’umukinnyi uzwi cyane w’amakinamico yo mu nzu z’imyidagaduro, waguye mu masasu y’abarimo kurasana mu murwa mukuru Khartoum, rwababaje benshi mu banyasudani bakomeje kumva abandi bo mu miryango yabo cyangwa inshuti zabo baheze ahari kubera imirwano.

Asia Abdelmajid wujuje imyaka 80 umwaka ushize, yari azwi cyane kubera kugaragara mu makinamico, yatangiye kumenyakana mu 1965 ubwo hakinwaga umukino wiswe Pamseeka.

Uyu mukino waje kwamamara muri Sudani ndetse werekanywe mu nzu y’imyidagaduro (theatre) y’igihugu mu kwizihiza impinduramatwara ya mbere yakuyeho uwafashe ubutegetsi ku ngufu.

Yafatwaga nk’uwatangije ibyo gukina kuri stage/scène – n’umukinyi wa mbere muri iki gihugu ibi wabigize umwuga, nyuma y’imyaka myinshi yaje kubihagarika ajya kwigisha.

Umuryango we uvuga ko yashyinguwe hashize amasaha arashwe kuwa gatatu mu gitondo mu mbuga y’ishuri ry’incuke aho yamaze igihe kinini akora. Byari birimo ibyago byinshi kujyana umurambo we mu irimbi.

Ntihazwi neza uwarashe amasasu yishe Asia mu mirwano iri mu gace ka Bahri mu majyaruguru ya Khartoum, mu gihe abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), bari mu bigo byabo biri mu duce dutuwe n’abaturage ahatandukanye mu mujyi bakomeje kurwana n’igisirikare gisanzwe gisa n’ikibatera giciye mu kirere.
RSF ivuga ko igisirikare cyagerageje kohereza itsinda ridasanzwe rya polisi kuwa gatatu – gusa ikavuga ko yabashije gusubiza inyuma icyo gitero cyabo cyo ku butaka.
Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres yasabye impande zirimo kurwana guhagarika imirwano mbere y’uko ihindukamo intambara yeruye mu gihugu.

Inshuti yanjye akaba na we ari umunyamakuru, Mohamed el-Fatih, yambwiye ati: “Mu gihe indege za gisirikare ziriho ziguruka mu kirere ndimo ndandika iyi nkuru nakira n’inkuru nyinshi mbi kuri WhatsApp z’inshuti zanjye zaheze ahari imirwano, bisa n’aho nta ruhande rushaka guhagarika iyi mirwano iri kugwamo abantu”.

Hiba el-Rayeh yanyandikiye ari mu kababaro gakomeye nyuma y’uko nyina Sohair Abdallah el-Basher, umunyamategeko wubashywe, na ba nyirarume babiri bose bapfuye mu cyumweru gishize mu gisasu cyaturutse ku kiraro cy’uruzi rwa Nile kiriho cyerekeza ku biro by’umukuru w’igihugu. Bari batuye aho hafi.
Abo ba nyirarume bari baje gufasha uwo muryango guhunga mu kiswe agahenge cyari cyatangajwe.

Mu kandi gace kitwa Khartoum 2, mu burengerazuba bw’icyicaro gikuru cya gisirikare, Omer Belal yafashe umwanzuro wo kuguma iwe akarinda urugo rwe.

Uyu mugabo w’imyaka 46 yohereje umuryango we mu kandi karere katarimo imirwano naho we n’abandi bagabo bacye bo mu gace baguma aho ngo barinde ibyabo gusahurwa n’ubujura bwitwaje intwaro burimo kuba muri Khartoum.

Inzu z’abantu, banki, inganda, ‘supermarkets’, amaduka y’imyenda byose birimo gusahurwa.
Naho indi nshuti yitwa Basil Omer, umukozi mu buvuzi, avuga uburyo yahunze akava mu nzu yabagamo imaze kuraswaho mu gace kitwa al-Manshiya i Khartoum.

Ati: “Twamaze iminsi itatu turyamye hasi. Nyuma ntibyashobokaga kuguma aho, nohereje abana n’umugore wanjye muri leta ya el-Gezira naho njye nsanga ababyeyi banjye muri Khartoum North.”

Njyewe mba i Omdurman, haboneka nk’ahantu hatekanye kurusha ahandi muri Khartoum – nubwo amasasu buri kanya aba yinjira mu madirishya y’abantu.
Mu minsi micye ishize umuturanyi wanjye yafashwe n’isasu mu kaguru ubwo yari aryamye kubera igitero cy’indege, ibintu bibaho hafi incuro ebyiri buri saha.
Nubwo kuwa gatatu ibi bitero by’indege byagabanutse.

Impande zirimo kurwana zongeye kumvikana agahenge k’iminsi irindwi guhera kuwa kane, ariko urebye uburyo mbere ibyo bumvikanye nk’ibi bitubahirijwe – muri twe nta wuri bworoshye uko yirindaga.

Buri munsi abaturage ba Khartoum barushaho kumva ko baterereranywe kubera ko umuryango mpuzamahanga usa n’uwananiwe kumvikanisha abajenerali bahanganye ngo basangire ubutegetsi n’abasivile kuva mu 2019 ubwo bahirikaga Omar al-Bashir.

You Might Also Like

Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano muri Algerie

Aline Gahongayire yijeje abo mu Bubiligi igitaramo cy’amashimwe

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we biyemeza gufungura ambasade ya Algerie mu Rwanda

Perezida Kagame yunamiye Maqam Echahid waharaniye ubwigenge bwa Algerie

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul May 4, 2023 May 4, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Kigali: Hateraniye inama y’amashami agize umuryango wa EAPCCO

April 24, 2025
Imyidagaduro

Kayumba Darina yambitswe impeta n’Umukunzi

December 2, 2024
Andi makuru

Alexander Lukashenko agiye kwiyamamariza manda ya 7

October 23, 2024
Andi makuru

Col Pacifique Kayigamba Kabanda yasimbuye Col (Rtd)Ruhunga ku buyobozi bwa RIB

March 27, 2025
Umukinyi wa Filime wo muri Afurika y' epfo Pearl Thusi númuhanzi Derulo Maff bigishijwe uko Ikawa itegurwa ikiva mu murima
Ubukungu

ONE CUP Coffee Roasters yashyize igorora abazitabira igitaramo cya Chorale de Kigali

December 13, 2023
Imyidagaduro

Dominic Nic agiye gukorera igitaramo abakunzi be nyuma yo kubeshywa ko indirimbo ze zizagurwa cyane kuri Youtube

March 22, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?