Umwe mu bakinnyi muzamahanga Blaise Christian ubarizwa muri America ariko akaba afite inkomoko muri Cameroun, ari mu Rwanda mu kureba uko uruganda rwa cinema ruhagaze ndetse n’icyaba umusanzu we mu gukomeza gushyigikira abakora uyu mwuga muri Africa, by’umwihariko mu Rwanda.
Blaise usanzwe ari umufana ukomeye cyane wa Perezida Paul Kagame kubw’ibikorwa bye by’indashyikirwa n’uruhare rukomeye yagize mu guhesha umunyafurika wese ijambo ku isi, yavuze ko u Rwanda ari igihugu abona kiruta byinshi mu bihugu byo ku migabane twumva yateye imbere nk’iburayi na Amerika.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru Blaise Christian yavuze ko yaje mu Rwanda aturutse muri Cameroun aho yari yakoreye imurika rya film ye yise “Le Galerien”.
Yatangaje ko yari buhite asubira muri Amerika ariko aza kwigira inama yo kugera no mu Rwanda kugira ngo ahure n’abandi babarizwa mu mwuga wa cinema hano mu Rwanda kugira ngo baganire ku mikoranire, bamwereke uko ikibuga giteye ndetse na buryo ki hashobora kubaho ubufatanye hagati y’abakora cinema mu Rwanda, cameroun na USA.
Mu bahuye na Blaise ku ikubitiro, harimo Umuyobozi wa Igicumbi Cinema Center Bwana Gakwaya Celestin uzwi cyane nka Nkaka, baganiriye byinshi ku mahirwe ari muri iyi segiteri ndetse bemeranywa iikoranire mu gihe kizaza.
Mu byo Blaise yishimiye cyane, ni ubwiza bwa cinema nyarwanda, uko leta yorohereza abashaka gufata amashusho ya filimi zabo ndetse n’impano iri mu Banyarwanda mu bijyanye no gukina, gufata amashusho n’amajwi.
Imwe muri filime uyu mugabo yakoze zakunzwe zikanaba izamufunguriye amayira muri uyu mwuga, ni iyitwa “Koming from Afrika”.
Biteganyijwe ko uyu mukinnyi asubira muri Amerika aho asanzwe atuye anakorera imirimo ye itandukanye ariko akaba ateganya kugaruka mu Rwanda mu mezi make kugira ngo ashyire mu bikorwa imwe mu mishanga ahateganya k’ubufatanye na bagenzi be bakora cinema mu Rwanda.
