Ibitaramo by’urwenya bihuza abanyarwenya batandakunye n’ababarizwa muri sosiyete ya Generation Z yashinzwe na Ndaruhutse Merci [Fally Merci] bigarukanye impinduka irimo no kwimura aho byaberaga.
Ibi bitaramo biba inshuro ebyiri mu kwezi nyuma y’igihe byari bimaze bibera kuri Art Rwanda Ubuhanzi Incubation Center ku Kimihurura ubu bigiye kujya bibera Mundi Center(Rwandex).
Ikindi cyongerewe muri ibi bitaramo ni ikiganiro (Talk Show) gihoraho cy’iminota 15 kiyoborwana n’umunyarwenya Fally Merci aho azajya yakira abantu batandukanye baganiriza urubyiruko ruba rwitabiriye ibi bitaramo.
Ndaruhutse Merci aganira na IGIHE yatangaje ko bahisemo guhindura aho bakoreraga kubera ubwinshi bw’abantu bari basigaye bitabira ibi bitaramo bakabura aho bajya.
Ati “Gen z Comedy Show twayishyize Mundi Center (Rwandex) kuko hagutse kurusha aho twakoreraga, ni murwego rwo kwagura ibikorwa byacu gusa ibindi byo nk’amahugurwa y’abanyarwenya n’ibindi biracyari mu Rugando kuri Art Rwanda.”
“Dufite n’umutumirwa mu gace twise Meet Me Tonight n’ikiganiro tuzajya dukora aho dutumira umuntu tukaganira ku nsanganyamatsiko tuba dufite n’abitabiriye bakaba bamubaza ibibazo.”
“Aha dutumira umuntu ufite ibyo akora ku buryo n’abandi bamwigiraho akadusangiza ku bumenyi n’inama z’ubuzima.”
Kuri iyi nshuro Fally Merci azakira Intwari Christian washinze Umuryango “Our Past Initiative” ukora ibikorwa bitandukanye harimo n’ibiganiro bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.
Igitaramo cya mbere cya Gen-z Comedy kizabera Mundi Center giteganyinjwe ku wa 4 Gicurasi 2023.
Abazacyitabira bazataramirwa n’abanyarwenya barimo Herve kimenyi, Fred Rufendeke , Taikun Ndahiro, Muhinde, Admin, Kadudu n’abandi.