Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo abayisilamu kw’isi hose ngo basoze igisibo gitagatifu cya Ramadhan abakunzi b’imyidagaduro baturiwe iitaramo mbaturamugabo na El Classico Beach cyiswe Eid Mubaraka special day Kizitabirwa n’abahanzi bakunzwe muri Rubavu .
Umuyobozi akanaba nyiri El Classico Beach, Nshimiyimana Onesphole uzwi nka West w’i Rwanda, mu kiganiro yagiranye na Ahupa Radio yadutangarije ko nubwo bagitegereje kumenya neza umunsi Abayisilamu bazarangirizaho igisibo gitagatifu cya Ramadhan bo gahunda bamaze kuyitegura kandi uzaba ri umunsi w’ibyishimo no gushimira Imana yafashije Abayisilamu kurangiza neza igisibo cya Ramadhan mu mahoro.
Yagize ati “Eid Mubarak ku bavandimwe na bashiki bacu b’i Gisenyi n’ahandi hose. Mwese turabifuriza kuzagira umunsi wa Eid Al- Fitr wuje umugisha n’ituze, muzaze twifatanye muri El Classico Beach.”
West yadutangarije kandi ko icyo gitaramo kizitabirwa n’abahanzi bakunzwe cyane mu mujyi wa Rubavu nk’Itsinda rya The Same rimwe muyamaze igihe kinini muri uru ruganda rwa muzika Nyarwanda ,Umuraperi shafty n’abandi benshi mu gihe Abavanga imiziki bazaba ari Selekta Daddy, Dj Regas250 na Dj Brazza bazaba babukereye mu gihe Mc Dj Isma na Mc Hadjabae bazayobora iki gitaramo
El Classico Beach iherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ahazwi nko kuri Brasserie ikini nuko Icyo wamenyaya kuri El Classico Beach nuko uwifuza gutembera mu Kiyaga cya Kivu abifashwamo n’inzobere mu gutwara ubwato ndetse hakaba umwihariko wa gahunda yiswe “Tamira ifi munyarwanda” aho umuntu agura Ifi imwe akongezwa indi kandi irobwe ako kanya .
Tubibutse ko mu rwego rwo kwishimana n’abanyarubavu ndets enabandi bose bazaba basohoke emu nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri El Classico Beach kwinjira bizaba ari 2000 Frw ukabifatamo icyo wifuza.



