Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Werurwe 2023 nibwo umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yaraye asangije anumvisha bamwe mu bakunzi be zimwe mu ndirimbo ziri kuri Alubumu ye yise 365.
Iki gitaramo cyabereye I Nyamirambo ahazwi nka L’Hacienda akabari ke cyitabiriwe na abantu batari benshi cyane kubera ikirere cyabaye nkigihinduka mu masaha ya Nimugoroba cyari cyiza kuko buri wese yabashije kunyurwa na zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Alubumu
Muri iki gitaramo Danny Vumbi yafashijwe n’umuraperi Siti True Karigombe nawe waririmbye zimwe mu ndirimbo ze ziri kuri alubumu ye nawe aherutse gushyira hanze.
Danny Vumbi ju rubyiniro Danny Vumbi yaririmbye indirimbo ziri kuri Alubumu ye nshya 365 ndetse ni zindi ze yaririmbye mu myaka yashize ibintu byashimishije abari baraho bose bari banyuzwe nuwo muziki.
Nyuma yo gutaramira abari bitabiriye Icyo gitaramo cye yatangarije itangazamakuru ko gutegura ibi bitaramo byo kumvisha abakunzi be zimwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu ye yise 365,yashakaga kwerekana ko mu gihe yamaze adakora umuziki atari ahugiyevmu bindi ahubwo yari ahugiye mu kuyintunganya.
yako eje avuga ko kandi kumvisha abakunzi be izo ndirimbo biri mu rwego rwo kubyaza umusaruro indirimbo ziri kuri iyo alubumu zitarajya hanze kuko nibwo buryo bugezweho muri iyi minsi.
Nyuma yo guteguza abakunzi be Alubumu Nshya yise 365 Danny Vumbi yatangiriye ibitaramo byo kumvisha abakunzi be zimwe mu ndirimbo ziriho tariki ya 10 Gashyantare 2023 ahereye mu karere ka Musanze ,naho 31 Werurwe 2023 akaba yagikoreye I Kigali aho yavuye yerekeza mu karere ka Rusizi aho ari butaramire kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Mata 2024.