Ku munsi wayo wa kabiri w’Inama ASFM [African Society of Forensic Medicine] itegurwa n’Ihuriro Nyafurika ry’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga byifashishwa mu butabera.
Yitabiriwe n’abarenga 400 baturutse mu bihugu 40 barimo abayobozi, impuguke, abahanga n’abashakashatsi bo mu rwego rw’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.
Ibaye ku nshuro ya 10 aho yakiriwe n’u Rwanda binyuze muri Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera [Rwanda Forensic Laboratory].
Muri iyi nama nyuma yo kwigirwami byinshi mu bijyanyw na serivise zijyanye n’ibimneyetsi bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera kubera abantu benshi baturutse imihanda yose Rwanda Forensic Laboratory ntiyibagiwe aho ibigo byayitabiriye bishobora kumurikira ibikorwa byabo .
Bimwe mu bigo byitabiriye iryo murikabikorqa harimo RDB,RFL,Inter Business Company Ltd ,QIAEN,AFSA,ASFM ni bindi bita dukanye .
Iri murikwa rije nyuma yaho Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa, yatangaje ko u Rwanda ruzungukira byinshi mu kwakira Inama Mpuzamahanga izahuza inzobera mu bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera yiswe ASFM23, birimo no kuba icyiciro cya ‘African Forensic Science Academy’ kigiye gushyirwa i Kigali.
Yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza kuri buri wese ushaka kugaragaza ibyo akora, asaba Abanyarwanda kuzakira neza abazabagana.
Karangwa avuga ko iyi nama izasiga inyungu kuri RFL, kuko izabafasha kumenyekanisha serivisi batanga.
Ati “U Rwanda rwashyize imbaraga cyane mu kugira ngo rwubake urwego rw’ubutabera rwifashisha ibimenyetso. Tumaze kugera ahashimishije. Dufite Laboratwari 12.”
Dr Karangwa Charles uyobora RFL yavuze ko u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama kubera uburyo rusanzwe rwakira inama. Yatanze urugero rw’uburyo rwakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth (CHOGM).
Yavuze ko kandi ko byanaturutse ku kuba u Rwanda rwarashyizeho ikigo nka Rwanda Convention Bureau gikurikirana itegurwa ry’inama nk’izi ngari.
Dr Karangwa anavuga ko Abanyarwanda bazwiho kwakira neza abantu, no kuba rufasha abinjira mu gihugu kubonera Visa ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Ati “Biriya biroroshya (byoroshya) kugenderanira, urujya n’uruza rw’abantu…. Ibyo byose n’ibindi ntashobora kurondora aha ngaha ni byo
Umuyobozi mukuru wa RFL,Dr. Charles Karangwa, yatangaje ko u Rwanda ruzungukira byinshi mu kwakira Inama Mpuzamahanga izahuza inzobera mu bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera yiswe ASFM23, birimo no kuba icyiciro cya ‘African Forensic Science Academy’ kigiye gushyirwa i Kigali.