Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid na Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017 basezeranye imbere y’amategeko.
Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 2 Werurwe 2023.
Amakuru atugeraho ni uko Prince Kid na Miss Elsa Iradukunda bari basabye ko basezerana mu ibanga, ntihafatwe amafoto n’amashusho. Abitabiriye nabo ntabwo bari bemerewe gufata amafoto.
Prince Kid na Iradukunda Elsa byari bimaze igihe bivugwa mu nkuru z’urukundo icyakora bakagerageza kuryumaho mu itangazamakuru.
Hari amakuru yavugaga ko umwaka ushize ubwo Prince Kid yatabwaga muri yombi yari yaramaze gufata irembo kwa Miss Iradukunda Elsa.
Hari amakuru avuga ko aba bombi bafitanye ubukwe muri uku kwezi kwa Werurwe 2023 nubwo ku rundi ruhande bikomeje kuvugwa ko yaba yarabusubitse kuko Ubushinjacyaha buherutse kujuririra icyemezo cyo kumugira umwere