Muri Kenya imyigaragambyo ikaze imaze gutwara ubuzima bw’ abantu benshi, Perezida Ruto akomeza gukoresha imbaraga
Guhera ku wa 25 Kamena, igihugu cya Kenya kirimo kubuzwa amahwemo n’imyigaragambyo ikaze irwanya ubutegetsi. Iyo myigaragambyo yatewe n’urupfu rw’ umusore wakoreshaga imbuga nkoranyambaga wari uzwi mu bikorwa bya politiki wapfiriye muri kasho ya Polisi , byahise bitera imvururu zikomeye hirya no hino mu gihugu.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa, benshi barishwe: nibura abantu 50 bamaze kwicwa naho abandi barenga 500 batawe muri yombi, nk’uko bitangazwa n’amakuru yemewe.
Mu guhangana niryo guhungabana ry’umutekano ritewe n’ urubyiruko rwa GEN z , Perezida William Ruto yahisemo gukoresha ingufu, avuga ko agiye “kugarura ituze” uko byagenda kose. Yagize ati:
“Iki gihugu ntikizasenywa n’agatsiko k’abantu batihangana bashaka guhindura ubutegetsi binyuranyije n’Itegeko Nshinga. Ibyo ntibizaba.”
Umunsi imyigaragambyo yageze ku rwego ruhanitse ni kuwa 7 Nyakanga, umunsi wa Saba Saba, usanzwe wizihizwa nk’urwibutso rw’imvururu za demokarasi zo mu 1990. Kuri uwo munsi, igipolisi cyakoresheje imbaraga zirengeje, aho abantu 31 bishwe na 107 bakomereka, nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (KNCHR).
Nubwo hari abantu benshi baguye muri izo mvururu, Perezida Ruto ntiyahinduye imvugo, ahubwo yagumye gushinja bamwe mu banyapolitiki ko bahimbira ku burakari bw’abaturage kugira ngo bagere ku nyungu zabo bwite. Yasabye inzego z’umutekano gukomeza kuba ahakomeye mu kurengera umutekano w’igihugu.
Mu ijambo rikomeye ryuzuye umujinya n’uburakari, Ruto yagize ati:
“Nimunyite uko mushaka, ariko nzaharanira amahoro n’umutekano wa Kenya, uko byagenda kose. Kwangiza ibintu bizahagarara. Umuturage akora imyaka myinshi, hanyuma umunyapolitiki ashireho umuntu utagira ubwenge ngo ategure imyigaragambyo yo gusenya ibyo twubatse… Iyo se ni politiki? Ni iyihe politiki?”
Ariko kandi, amagambo ye yakajije ibintu mu gihe amahanga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganaga ihohoterwa ryagaragaye mu guhangana n’abigaragambya.
Umuryango w’Abibumbye (ONU) hamwe n’amashyirahamwe ya sosiyete sivile barasaba ko uburenganzira bw’ibanze bwubahirizwa.
Kugeza ubu, abapolisi batanu bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abaturage, abandi nabo baracyakurikiranwa mu iperereza rikomeje.
Ibibazo by’ubukungu, ubushomeri mu rubyiruko, ruswa n’imibereho mibi ni byo biri inyuma y’iyi myivumbagatanyo. Aho abaturage benshi bavuga ko bamaze kurambirwa ubuyobozi budatanga ibisubizo.
Nubwo Perezida Ruto yihagararaho ngo yerekane ko yagariura ituze”, amagambo akomeye n’ingamba zikaze birushaho gukaza umurego w’abaturage, aho kubatuza. Iminsi iri imbere izaba ingenzi cyane mu mateka y’iki gihugu, dore ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko bazakomeza imyigaragambyo kugeza bibaye ngombwa.