Urwego rw’u Burusiya rushinzwe iperereza rwataye muri yombi Colonel Général Viktor Strigunov wabaye Umuyobozi wungirije w’urwego rwihariye rushinzwe umutekano (Rosgvardiya), rumukekaho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwakira ruswa.
Ku wa 7 Nyakanga 2025, uru rwego rwasobanuye ko Col Gen Strigunov akekwaho gukora ibi byaha ubwo yakoraga muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere, mbere y’uko Rosgavardiya ishingwa mu 2016.
Mu 2014, Col Gen Strigunov yari ashinzwe gukurikirana iyubakwa ry’ikigo cy’imyitozo mu ntara ya Kemerovo. Abagenzacyaha basobanuye ko icyo gihe uyu musirikare yabonaga ko kitazuzura, ariko asaba abubatsi gukomeza imirimo.
Urwego rushinzwe iperereza rwasobanuye ko byarangiye imirimo yo kubaka iki kigo itarangiye, Leta ihomberamo amafaranga angana na miliyoni 22 z’Amadolari).
Yagize ati “Ibikubiye mu masezerano ntibyubahirijwe, ikigo cy’imyitozo nticyakora, biteza Leta igihombo cy’Ama-Rubles arenga miliyari 2 (miliyoni 25 z’Amadolari.”
Uyu musirikare kandi akekwaho kwakira ruswa y’ibihumbi 840 by’Amadolari hagati ya 2012 na 2014 kugira ngo afashe ba rwiyemezamirimo kubona amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Col Gen Strigunov nahamywa ibi byaha, azakatirwa igifungo cy’imyaka 15, acibwe n’ihazabu y’amafaranga menshi.