Umuraperi Bushali, uri mu bagwije igikundiro mu Rwanda, yatumiye abakunzi ba Kinyatrap muri rusange mu gitaramo cyiswe ‘Unconditional Love Season 2’ cya Bosco Nshuti.
Ni mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umuramyi Bosco Nshuti ataramire abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza, hamwe n’abandi, mu Mujyi wa Kigali.
Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, umuraperi Bushali yumvikana atumira abakunzi be n’inshuti ze muri iki gitaramo cy’akataraboneka.
Ati:“Yesu azaza, Yesu azaza. Nishimiye kuba ndi aha ngaha ngiye kubatumira cya Bosco Nshuti, umuvandimwe wacu, mwene Data wamenye Imana.”
Yakomeje agira ati: “Nawe mwene Data wamenye Imana, nshuti ya Yesu. Inshuti ni Yesu, mbabarira uze dutaramane ku itariki 13 Nyakanga muri Camp Kigali.”
Bushali yasabye abakunzi be n’abamukurikira kubwira abavandimwe babo ko Yesu azaza, abasaba kuba maso no gusyonyora Satani.
Ati: “Dukandagire Satani, tumukandagire, tumusyonyore, ubundi duhimbaze, turamye, Halleluya.”
Bushali yakuriye muri ADEPR, aho yatangiriye umuziki muri Maranatha Choir ya ADEPR Segem i Gikondo, nk’uko yabibwiye Televiziyo Rwanda mu 2020.
Igitaramo cya Bosco Nshuti cyahagurukije Abanya-Kigali kizaba ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025, muri Camp Kigali. Kizaririmbamo Bosco Nshuti, Aime Uwimana na Ben & Chance.
Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Bosco Nshuti ari ku isoko, aho imyanya isanzwe ari 5,000 Frw, ahandi 10,000 Frw, 20,000 Frw ndetse na 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza y’abantu umunani ari 200,000 Frw.
