Nsengiyumva Bernard wanditse amateka mu mukino wo gusiganwa ku magare akegukana Tour du Rwanda yo mu 2001, yitabye Imana ku myaka 73 azize uburwayi.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, ni bwo inkuru y’akababaro yageze ku muryango n’inshuti b’uyu mugabo ko yitabye Imana.
Nsengiyumva ni umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’umukino w’amagare, dore ko kuva yatangira kuwukina, menshi mu masiganwa yaberaga mu Rwanda yayitabiraga.
Uyu ari mu bakinnyi bakinnye Tour du Rwanda mu myaka yo hambere, dore ko ubwo yari afite imyaka 27 mu 1979, ari bwo yinjiye muri uyu mukino.
Uyu mugabo wari utuye mu Karere ka Muhanga, ni umwe mu bakinnyi bakinnye Tour du Rwanda ya mbere yabayeho mu 1988, nyuma yo guhozaho no kugira ishyaka akayegukana mu 2001.