Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival mu mwaka wa 2025 byatangiriye mu karere ka Musanze, imvura igerageza kurogoya igitaramo abantu bayima amatwi.
Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byatangiye kuzenguruka Igihugu cyose bihera mu karere ka Musanze aho byabereye kuri Sitade ‘Ubworoherane’
Nk’uko byari biteganyijwe, abahanzi 7 byemejwe na EAP ndetse n’umwe mu bahanzi bo mu karere ibi bitaramo biberamo bose bari bahari ndetse banatanga ibyishimo ku bafana babo.
Ku ikubitiro, umuhanzikazi Ariel Wayz niwe wabanje ku rubyiniro akurikirwa na Kivumbi King utarabashije gutaramira i Rubavu ku munsi wo Kwibohora. Bidatinze, Nel Ngabo wari waherekejwe na Clement Ishimwe umureberera inyungu yahise agera ku rubyiniro ataramira abafana be bo mu karere ka Musanze.
Nyuma y’aho, Juno Kizigenza wajyaga wifuzwa na benshi muri ibi bitaramo yahise agera ku rubyiniro hanyuma agaragaza ko ari umuhanzi ushoboye kandi ko icyizere abafana be bamugiriye agikwiriye.
Juno Kizigenza yahise ahamagara Bull Dogg ku rubyiniro hanyuma undi nawe ahita akomerezaho mu ndirimbo za Hip Hop zakunzwe ndetse anavuga ko uyu munsi wari uwo kwizihiza isabukuru ya Jay Polly.
Nyuma ya Bull Dogg, hakurikiyeho Riderman nawe waje akomereza muri uwo mujyo wo gusimbuka bigeze kuri King James ho biba akarusho dore ko yinjiriye mu ndirimbo ze zibyinitse. King James wari umuhanzi wa nyuma yataramiye abanya-Musanze biratinda hasigara imbaraga zo kuzakomereza mu karere ka Gicumbi mu mpera z’icyumweru gitaha.

















