Rutahizamu Diogo Jota wakiniraga Liverpool yo mu Bwongereza n’ikipe y’igihugu ya Portugal, yapfuye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga azize impanuka y’imodoka.
Ni impanuka uyu mukinnyi n’umuvandimwe we witwa Andre Silva na we wakinaga umupira w’amaguru bakoreye hafi y’ahitwa Zamora mu gihugu cya Espagne.
Itangazamakuru ryo muri iki gihugu rivuga ko bariya bombi bahise bitaba Imana.
Diogo Jota wari ufite imyaka 28 y’amavuko, yapfuye nyuma y’ibyumweru bibiri akoze ubukwe n’umukunzi we Rute Cardoso bakundanaga kuva muri 2012.
Jota yatangiye gukinira umupira w’amaguru iwabo muri Portugal, mbere yo kwerekeza muri Atletico Madrid yo muri Espagne.
Atletico yayivuyemo yerekeza muri Wolverhampton Wanderers yo mu Bwongereza, na yo ayivamo muri 2020 yerekeza muri Liverpool.
Iyi kipe y’i Merseyside mu myaka itanu yari ayimazemo, yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye birimo icya shampiyona cyo mu mwaka ushize w’imikino.