Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda Hon. Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko ubutaka bwafashwe n’ingabo za RPA Inkotanyi bukaza gukerenswa n’ingabo za Habyarimana zivuga ko ntacyo bafite kuko ari santimetero, ari bwo bwabaye intangiriro yo kubohora Igihugu cyose.
Minisitiri Dr. Cyubahiro yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga, mu rugendo rwo kwibuka ingendo zakozwe n’ingabo z’inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu, rwabereye mu Karere ka Nyagatare.
Yagize ati: “Uyu munsi turizihiza intangiriro z’ubuzima bushya bw’u Rwanda, umunsi ukurikirwa na tariki ya 04 Nyakanga 1994, umunsi w’intsinzi aho urugamba rwo kwibohora rwageze ku Ntego yo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”
Yakomeje agira ati: “Uyu munsi duhagaze hano i Gikoba hazwi nk’agasantimetero, hafite amateka yo kuba hari indaki ya Nyakubahwa Paul Kagame wari uyoboye urugamba. Ni ikimenyetso cy’ubudatsimburwa kuko ingabo za RPA zahanganye n’ibitero bikomeye kandi ziratsinda, biba intangiriro yo kubohora Igihugu cyose.”
Yakomeje avuga ko i Gikoba atari ahantu h’amateka gusa, ahubwo ari ishuri ry’ubutwari n’ishingiro ry’ubumwe n’inkingi yo kwigira kw’Abanyarwanda.
Ati: “Kuhasura no kuhasobanurira abato ni ugusigasira umurage wo kwibohora n’ubwigenge bwacu. Urugendo twakoze rufite isomo riremereye, ni urugendo rutwibutsa inzira y’amaraso, ubwitange n’ubudahemuka bwaranze abitangiye Igihugu.”
Abatuye muri ibi bice bya Gikoba byabereyemo urugamba rutoroshye na bo bavuga ko urugamba rwahabereye rwatanze inzira yo kwigiraho, aho bashima ko Akarere kabo gakomeje kwibohora mu buryo bw’imibereho n’iterambere.
Rutayisire Emmy agira ati: “Nyagatare izwi nk’irembo ry’urugamba rwo kubohora Igihugu, uyu munsi twishimira ko Nyagatare ari indorerwamo y’iterambere ry’icyaro.”
Yavuze kandi ko Akarere ka Nyagatare gakomeje kugaragaza neza uko ubuhinzi n’ubworozi bishingiye ku muturage bishobora kuba inkingi y’iterambere rirambye.
Ati: “Turahinga tukeza tukorora, tugakama, tukagira ibyo dufungura n’ibyo dushyira ku isoko. Inkotanyi zadiciriye inzira nizubahwe.”
Urugendo rwo kwibohora rwatangiye gukorwa mu 2022 aho rwitabiriwe n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare n’abandi byaturutse mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba.
Ni urugendo rw’ibilometero 21 rwakozwe n’amaguru, rwitabiriwe n’inzego z’umutekano, abayobozi batandukanye muri Guverinoma no mu nzego z’ibanze n’abaturage.
Urwo rugendo ngarukamwaka rwaturutse mu Mujyi wa Nyagatare rusorezwa i Gikoba ahari ibirindiro bya RPA Inkotanyi n’indake y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwo kubohora Igihugu.




