Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria akaba asigaye ari umwe mu bahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira ngo bashakire hamwe icyagarura amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaganiriye na Perezida w’icyo Gihugu, Felix Tshisekedi, nyuma y’umunsi umwe aganiriye na Perezida Kagame.
Perezida Kagame na Obasanjo bahuye mu masaha y’umugoroba ku wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo izireba akarere ndetse n’ibindi by’ingenzi ku Mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.
Ku wa Gatatu tariki ya 25 Kamena, uyu i Kinshasa yahahuriye na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku kibazo cy’intambara iri mu Burasirazuba bw’icyo Gihugu.
Obasanjo yavuze ko arimo kugenzura amahirwe yose ahari ku bijyanye n’imibanire hagati y’u Rwanda na RDC, kugira ngo amahoro aboneke.
Ati ” Ibiganiro nagiranye n’abavandimwe banjye bombi bo mu Rwanda no muri RDC biri ku murongo mwiza.”
Yavuze ko azahita ajya i Lomé muri Togo guha raporo Perezida Faure Gnassingbé, usigaye ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo, akaba yarashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Uretse Olusegun Obasanjo, abandi bahuza mu gushakira amahoro n’umutekano Uburasirazuba bwa Congo barimo: Uhuru Kenyatta wategetse Kenya, Kgalema Motlanthe , Catherine Samba Panza wayoboye Centrafrique ndetse na Sahle-Work Zewde wategetse Ethiopia.