SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Yago Pon Dat  yahishuye ko iby’urukundo rwe n’umukunzi we Christa byarangiye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Yago Pon Dat  yahishuye ko iby’urukundo rwe n’umukunzi we Christa byarangiye
Imyidagaduro

Yago Pon Dat  yahishuye ko iby’urukundo rwe n’umukunzi we Christa byarangiye

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 25, 2025
Share
SHARE

Umuhanzi Yago Pon Dat yagaragaje ko we n’uwari umukunzi we, Teta Christa, baherutse kubyarana umwana w’umuhungu, bashobora kuba baramaze gutandukanya, buri umwe agatangira ubuzima bwe.

Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24. Aho yanditse ati “Urukundo rw’ikinyoma ruragatsindwa.”

Ni amagambo yakurikije utumenyetso two kurira n’umutima ushengutse, n’indirimbo ye yise “Suwejo”.

Uyu musore yanditse ubu butumwa nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acicikana ko we n’umukunzi we batandukanye. Ababivugaga bashingiraga ku kuba nta n’umwe ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’amafoto bari bahuriyeho bakaba barayasibye.

Ibi byabaye nyuma y’aho uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru yari aherutse gutangaza ko we n’uyu mukobwa tariki 5 Gicurasi 2025, bibarutse umwana w’umuhungu.

Mu butumwa yanditse yagize ati “Imana yakoze ibikomeye kuri twe. Wakoze cyane rukundo rwanjye Teta Christa. Ndagukunda cyane kandi sinzigera mbyicuza! Imitima yacu iranezerewe, imiryango yacu iranezerewe. Umwami yageze ku Isi. Imana ni nziza, kandi izahora ari nziza iteka ryose.”

Muri Werurwe 2025 Nyarwaya Innocent umaze kumenyekana nka Yago Pon Dat, yashyize hanze indirimbo yise “Elo” yatuye uyu Teta, bari bagiye kumarana imyaka ibiri bakundana.

Icyo gihe Yago yatangaje  ko iby’urukundo rwabo byatangiye Teta ari umufana we, bagenda baganira biyumvanamo kugeza bageze ku ngingo yo gukundana.

Ati “Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza. Tugiye kumarana imyaka ibiri.”

Yavuze ko ikintu gikomeye yamukundiye ari uko “afite umutima mwiza cyane”.

Amakuru ahari avuga kugeza ubu Teta yamaze gusiga Yago muri Uganda aho babanaga, akaba yarahisemo gutahana n’umwana we mu Rwanda.

Marc Anthony wigeze kuba umugabo wa Jennifer Lopez yishumbushije Miss Paraguay 2021
Maitre Dodian nyuma y’igihe kinini yashyize hanze indirimbo 2 nshya icyarimwe (Video )
Ibyishimo by’umunyamideli Sonia Mugabo wambitse abakomeye barimo Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza (Amafoto )
Miss Nishimwe Naomie yahinyuje amakuru avuga ko agiye kurushinga
Kikac Music na Ferwacy bateguriye ibitaramo abazitabira Tour du Rwanda 2023
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Trusted Electronic Casinos Ie

December 9, 2020

What Are The Odds Of Winning Slots

February 25, 2025

Online Casino No Deposit Australia

September 5, 2023
Andi makuru

Rond Point yahoze ari iya Mtn kimihurura yasenywe

January 10, 2025

Easiest Cash Out Online Casino

May 28, 2024

Practice Play Pokies

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?