SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Fitina Ombolenga yishongoye kuri Rayon Sport aherutse kuvamo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Fitina Ombolenga yishongoye kuri Rayon Sport aherutse kuvamo
Imikino

Fitina Ombolenga yishongoye kuri Rayon Sport aherutse kuvamo

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: June 25, 2025
Share
SHARE

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC yigeze kubera kapiteni, yavuze ko igihe yazajya mu yindi kipe, bigoye ko yazasubira muri Rayon Sports kubera ibihe bibi avuga ko yayigiriyemo.

Ombolenga avuga ko isomo akuye muri Rayon Sports yari amazemo umwaka, ari ukwihangana. Ati “Mu mupira utihanganye ushobora kuwureka cyangwa ukaba wakora n’ibintu bibi bitaguhesha isura nziza muri rubanda.”

Avuga ko ibyamubabaje muri iki gihe yamaze muri iyi kipe, ari ibyo bamuvugagaho ngo “ruswa, ngo narabatsindishije, ibiki n’ibiki, kandi mu by’ukuri bajya gufata icyemezo cyo kunkuramo Rayon Sports yari iri ku mwanya wa mbere igeze no muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.”

Uyu mukinnyi wanigeze kuba kapiteni ikipe ya APR FC yagarutsemo, avuga ko ubwo yamenyeshwaga ko iyi kipe yongeye kumwifuza, byamushimishije kuko yayigiriyemo ibihe byiza.

Ati “Byambereye byiza cyane kuko nabonaga Rayon Sports ibibazo birimo, abandi bajyenda bavuga amagambo ngo ‘umwaka utaha uragenda wicare ntabwo uzakina’…ngize amahirwe mbona barampamagaye nabyakiriye hejuru cyane nishimye ahubwo nkumva umunsi bampaye nturi kugera kugira ngo mbone uko nava hariya hantu.”

Ombolenga Fitina avuga ko kuba agarutse muri APR FC bimuha umukoro wo kuzakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo agaragarize iyi kipe ko nubwo yari yarayivuyemo ariko ntakibazo ayifiteho. Ati “Binsaba gukoresha imbaraga zirenze n’izo nakoreshaga na mbere nkirimo.”

Uyu mukinnyi avuga ko aramutse ashatse kwerecyeza mu yindi kipe, Rayon Sports avuyemo, itari mu mahitamo yaza mu bitekerezo bye.

Ati “Ntabwo yazamo ntabwo yazamo, kuko ntabwo…biragoye ko nasubiramo n’ibibazo nahaboneye kandi ndengana na kintu cy’ukuri kirimo. Biragoye cyane.”

Ombolenga wari wishimiwe n’abakunzi ba Rayon ubwo yayerecyezagamo, baje kumwihinduka bakamushinja gutsindisha iyi kipe ariko batabigaragariza ibimenyetso.

Muhire Kevin wari kapiteni wa Rayon Sports, uherutse kubona ikipe hanze y’u Rwanda, na we ubwo Shampiyona yari ihumuje, yagaye ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo batajya babasha kwakira umusaruro mucye wayo, ahubwo iteka bagashaka abo bawegekaho barimo n’abakinnyi, aho yavuze ko ibi bizana umwuka utari mwiza mu ikipe bikanarangira na wa musaruro wifuzwaga ubura.

Lionel Messi, yegukanye Ballon d’Or ya 8
Mukansanga Salma yahagaritse akazi ko gusifura
Ruboneka Jean Bosco yafashije APR FC gutsinda Police FC .
Kenya Ports Authority yegukanye irushanwa rya ‘Zone V’ itsinze REG WBBC
Gitego Arthur yasinyiye ikipe yo muri Mozambique
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Our Free Casino Paypal In Ireland

August 17, 2020

Roulette Table Casino

May 28, 2024

Otsobet Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Australia No Deposit Free Chips Codes

February 25, 2025

Worlds Largest Casino In Dublin

May 28, 2024

New Online Casinos Australia Accepted

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?