Guhera tariki ya 14 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2025, mu Rwanda hazabera imikino ya Tennis yo mu Itsinda rya kane rya Billie Jean King Cup rigizwe n’ibihugu 12 mu bari n’abategarugori.
Uretse u Rwanda ruzakirira iri rushanwa ku bibuga bya IPRC Kigali, ibindi bihugu bizaba biri i Kigali ni Benin, Cameroun, Congo Brazzaville, Ethiopia, Lesotho, Mozambique, Senegal, Chad, Sudani, Togo na Tanzania.
Billie Jean King Cup ni irushanwa ryitiriwe umukinnyi w’Umunyamerika wa Tennis, Billie Jean King. Mbere ryitwaga Fed Cup, ndetse rikinwa mu matsinda bitewe n’uko ibihugu bihagaze.
Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya iri rushwana rigiye kubera mu Rwanda, U Rwanda rwaryitabiriye bwa mbere mu 2021 ubwo Ikipe y’Igihugu yajyaga muri Lithuania.
Mbere y’uko irushanwa ritangira hazaba tombola ishyira ibi bihugu mu matsinda abiri aho rimwe rizaba ririmo amakipe atandatu.
Buri kipe izaba ifite abakinnyi bane aho ku munsi w’umukino, igihugu gikina n’ikindi imikino itatu irimo ibiri mu bakina ari umwe [simples] n’undi umwe mu bakina ari babiri [doubles]. Buri mukino ubarirwa amanota atatu, igihugu gitsinze ibiri kikaba ari cyo cyegukana intsinzi.
Umwaka ushize, U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatanu mu gihe Algérie yasoreje ku mwanya wa mbere ndetse izamuka mu itsinda rya gatatu.