Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza yatangaje ko Julius Malema usanzwe ari umudepite w’ishyaka EFF muri Afurika y’Epfo atemerewe kwinjira muri iki gihugu kuko ashyigikiye Hamas n’ubwicanyi bwibasira abazungu.
Iyi Minisiteri yatangaje ko Malema atifuriza ineza abantu bityo ko adakwiye guhabwa uburenganzira bwo kwinjira muri iki gihugu.
Itangazo rivuga ko Malema yagiye atangaza amagambo ashyigikira ubwicanyi bwibasira abazungu bo muri Afurika y’Epfo cyangwa akavuga ko mu bihe biri imbere byaba ari igikorwa cyiza.
Ishyaka Economic Freedom Fighters rya Malema ryamaganye iki cyemezo rivuga ko kibangamiye ubwisanzure bwa demokarasi.
Ryavuze ko ryo na Malema batagurana ibitekerezo bigamije impinduramatwara guhabwa viza.
Itangazo ryasohoye rigira riti “u Bwongereza n’abambari babwo bagumane viza zabo natwe tuzagumana Afurika yacu n’umuhate mu gushyigikira abasumbirijwe ku Isi, by’umwihariko abanya-Palestine.”
U Bwongereza bushinja Malema ko nyuma y’ibitero byo ku wa 7 Ukwakira 2023, yavuze ko ashyigikiye Hamas.
Malema arwanya ubutegetsi n’imitegekere igendera mu kwaha bw’abo mu Burengerazuba bw’Isi, agaharanira ko ubutaka butunzwe n’Abazungu muri Afurika y’Epfo busaranganywa n’abirabura kugira ngo harandurwe imizi y’ibibazo byatewe n’ubutegetsi bwa Apartheid.