Umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick wakunzwe mu Rwanda mu ndirimbo nyinshi nk’ikiragi ni zindi yinshi yahishuye ko ari mu myiteguro yo kugaruka mu rwamubyaye nyuma y’imyaka 12 aba mu gihugu cyúbwongereza aho yari yaragiyegukorera amasomo ye
Mu butumwa yageneye abakunzi be Kitoko yahishuye ko ateganya gutaha mu Rwanda mu minsi ya vuba nubwo yirinze kuvuga igihe yacyo cyo kuzatahira
Ati “Nibyo maze iminsi ndi kubyitegura, ndifuza gutaha, imyaka 12 ni iyo ntaba iwacu. Nkumbuye gukorera umuziki mu Rwanda ariko by’umwihariko hari n’ibikorwa nshaka kuhakorera. Igihe icyo aricyo cyose mu minsi ya vuba mwakumva natashye.”
Ku rundi ruhande, Kitoko yavuze ko mu gihe atarataha bitazamubuza gukora umuziki kuko muri iyi minsi yabonye umwanya agereranyije n’ibihe byashize ubwo yari aziritswe n’amasomo yafatanyaga n’ubushabitsi.
Kitoko ufite indirimbo nshya yise ‘In love’ yinjiye mu muziki mu 2008, ahereye ku ndirimbo Ikiragi n’izindi zakurikiyeho zatumye aba ikimenyabose mu muziki w’u Rwanda.
Mu 2013 Kitoko yerekeje mu Bwongereza ari naho atuye kugeza ubu ndetse anahakomereza amasomo.
Mu 2022 Kitoko yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri ‘South Bank University’ y’i Londres mu Bwongereza aho yize Politike. Yahise akomereza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri ‘London Metropolitan University’.
Kitoko kandi ni umwe mu batumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora giteganyijwe kubera mu Bubiligi