SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: The Ben agiye kwongera gutaramira ku mugabane w’uburayi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > The Ben agiye kwongera gutaramira ku mugabane w’uburayi
Imyidagaduro

The Ben agiye kwongera gutaramira ku mugabane w’uburayi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 18, 2025
Share
SHARE

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben ari mu myiteguro y’ibitaramo bikomeye bitatu agiye gukorera ku mugabane w’i Burayi muri Kanama 2025, aho azaba ari mu bahanzi b’imbere bazataramira imbaga y’abakunda umuziki nyafurika.

Ni ibitaramo biri mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha no kumvikanisha Album ye nshya yise Plenty Love, yashyize hanze mu ntangiriro za 2025.

Mu bitaramo yatangaje, harimo icy’ingenzi cyane azahuriramo n’ibyamamare by’umuziki nyafurika nka Timaya, Rayvanny, Young Jonn, Ya Levis, ndetse na Mr. Pilato, ubwo bazaba bari mu iserukiramuco mpuzamahanga One Love Africa Music Festival rizabera muri Frihamnen Arena, i Gothenburg muri Suède, ku matariki ya 15 na 16 Kanama 2025.

Iri serukiramuco rizaba rifite insanganyamatsiko yo guhimbaza umuco, imbyino n’umuziki nyafurika, binyuze mu njyana za Afrobeat, Amapiano, na Bongo Flava, aho hitezwe n’abandi barimo aba-DJ b’inararibonye bo ku mugabane w’u Burayi bazaba bavanze umuziki.

The Ben azaba agarutse ku rubyiniro rw’iri serukiramuco nyuma y’imyaka itandatu, kuko yaherukaga kuririmbamo ku wa 15 Ugushyingo 2019, icyo gihe ryabereye muri Festival Arena.

Uretse iki gitaramo kizabera muri Suède, The Ben yanatangaje ko azataramira mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa ku wa 9 Kanama 2025, mu gitaramo kizaba kiri mu murongo wo kumenyekanisha Album ye Plenty Love, iri mu ziri gutuma agaruka ku isonga mu bahanzi bafite ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y’icyo gitaramo, azakomereza muri Finland ku wa 16 Kanama 2025, mu iserukiramuco ryiswe Umuganura Harvest Fest, aho azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi barimo Anthony Sky, Indahemuka, ndetse na ba-DJ babiri bakomeye: Dj Mozee na Dj Moses.

The Ben yavuze ko yishimiye cyane gusubira ku rubyiniro rw’iri serukiramuco muri Suède, avuga ko ari amahirwe akomeye yo kongera guhura n’abafana be bo ku mugabane w’u Burayi.

Yashimangiye ko yiteguye gutanga ibyishimo no gusangiza abitabira ibyo bitaramo ubuhanga bwe n’urukundo rw’umuziki.

Ibi bitaramo bizatuma The Ben arushaho gukomera nk’umwe mu bahanzi nyafurika bafite ibikorwa bigaragara, ndetse bikaba n’amahirwe yo gukomeza kumvikanisha injyana ye ku ruhando mpuzamahanga

Aline wo muri Bamenya yibarutse umwana wa kabiri
Imyaka 3 irashize Yvan Buravan yitabye Imana
Niyo Bosco yinjiranye muri Kikac Ep nshya yise New Chapter
Irene Ntale yakoze umuhango witwa Kukyala yerekana umukunzi we mu muryango
P Diddy ibye bikomeje gusubira irudubi yatawe muri yombi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

First Casinos In Ireland

July 18, 2019

Best Pokies In Bendigo

February 25, 2025
Andi makuru

Airtel Rwanda yatangije uburyo bushya bwa 4G (VoLTE).

November 19, 2024

Pokies With Welcome Bonus Deposit 10

September 5, 2023

Free Casino Pokies Machines With Bonuses

September 5, 2023

Win Paradise Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?