Umuhanzi Rukundo Christian wamamaye nka Chrissy Eazy mu muziki ari mu gahind gakomeye cyane nyuma yo kubura Mama witabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025.
Uyu muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda Chriss Eazy yanditse ku mbuga nkoranymbaga ze agaragaza ko agahinda yatewe n’urupfu rw’umubyeyi we. Ati “Mubyeyi igihe nticyari iki.”
Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yatangaje ko ari inkuru y’incamugongo mu muryango, kuko uyu mubyeyi bari bamaze ibyumweru bibiri bamuvuza bizeye ko azakira. Yavuze ko yitabye Imana “mu gihe twari twahawe ‘transfer’ yo kujya kumuvuriza mu bitaro bya CHUK.”
Mu bihe bitandukanye, uyu mubyeyi yagaragaje gushyigikira umuhungu we Chriss Eazy, ndetse uyu muhanzi yavuze ko ‘Mama’ we yamubereye inkingi ikomeye mu gukomera ku rugendo rwe.