SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amashimwe menshi kuri Ariel Wayz nyuma yo kwinjira mu nzu ifasha bahanzi ya Universal Music Group
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Amashimwe menshi kuri Ariel Wayz nyuma yo kwinjira mu nzu ifasha bahanzi ya Universal Music Group
Andi makuru

Amashimwe menshi kuri Ariel Wayz nyuma yo kwinjira mu nzu ifasha bahanzi ya Universal Music Group

Ahupa Radio
Ahupa Radio Published June 12, 2025
Share
SHARE

Umuhanzikazi Ariel Wayz yamaze kwinjira mu biganza bya Universal Music Group (UMG), kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu bijyanye n’imyidagaduro, aho agiye gufashwa mu buryo bwagutse burimo kureberera inyungu z’umuziki we ‘management’, kwamamaza ibihangano bye no kubicuruza.

Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Kamena 2025, ubwo ishami rya Universal Music Group rikorera muri Afurika y’Iburasirazuba, rifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ryatangazaga ko ryamaze gusinyisha Ariel Wayz nk’umuhanzi mushya.

Nubwo ibijyanye n’amasezerano bitatangajwe birambuye, amakuru yizewe avuga ko iyi sosiyete izajya imufasha kuva mu gutegura umushinga w’indirimbo kugeza ku kuwushyira ku isoko mpuzamahanga, ibintu byitezweho kumufasha kurushaho gutumbagira mu ruganda rw’umuziki.

Itangazo rihuriweho n’impande zombie rivuga ko “Twishimiye gutangaza ko twagiranye amasezerano n’umuhanzikazi Ariel Wayz muri Universal Music Group.” Bavuze ko bishimiye guha ikaze uyu mukobwa, kandi ko yakiranwe yombi, ndetse ko biteguye gusangiza Isi ibimurimo.

Ni ubwa mbere Ariel Wayz yinjira muri kompanyi ikomeye mu muziki, dore ko kuva atangiye umuziki mu 2020, yari asanzwe yikorana n’abantu ba hafi bamufashaga uko bashoboye.

Yatangiye kumenyekana cyane mu 2021 ubwo yasohoraga indirimbo Away yakoranye na Juno Kizigenza, yatumye izina rye ritangira gucicikana mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.

Kuri ubu, Ariel Wayz afite imyaka 25. Aherutse gushyira hanze album ye ya mbere yise Hear to Stay imaze iminsi iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda, ndetse ari no mu bahanzi batoranyijwe bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival ya 2025.

Universal Music Group (UMG) ni sosiyete ikomeye ku Isi ifite icyicaro gikuru i Santa Monica, muri Leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni yo ya mbere mu bigo bitatu binini ku Isi bikora ibijyanye n’umuziki, hamwe na Sony Music na Warner Music Group.

UMG ifite amashami hirya no hino ku Isi, ikaba izwiho kuba itunganya ikanacuruza ibihangano by’abahanzi b’ibyamamare barimo Taylor Swift, Drake, Billie Eilish, The Weeknd, Post Malone, Ariana Grande, BTS, n’abandi.

Mu myaka yashize, Universal Music Group yashyize imbaraga ku isoko rya Afurika, itangiza amashami arimo UMG Nigeria, UMG South Africa, n’ishami rishya UMG East Africa ryamaze gutangira gukorana n’abahanzi bo mu karere. Intego ni ugufasha impano nyafurika kugera ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bikorwa by’umwuga no gukorana n’amahanga.

Kwinjira kwa Ariel Wayz muri uru rugaga bisobanuye byinshi ku muziki nyarwanda, by’umwihariko ku bahanzi b’abagore bari kugenda bagaragaza ubushobozi bwo kurenga imbibi z’u Rwanda. Ni intambwe ifite icyo isobanuye ku rugendo rwe rwa muzika no ku isura nshya y’umuziki nyarwanda ugerageza kwinjira mu isoko mpuzamahanga.

You Might Also Like

Natty Dread yitabye Imana azize Kanseri

Uruganda rwa skol Rwanda rwishimiye Imidari ibinyobwa byarwo byegukanye mu marushanwa ya Monde Selection

Iran yagabye ibitero kuri Israel ikoresheje Drone zirenga 100

Israel yishe abayobozi bakuru mu ngabo za Iran

Burundi :Ishyaka CNDD –FDD rya Ndayishimiye ryegukanye imyanya yose mu nteko ishinga amategeko

Ahupa Radio June 13, 2025 June 12, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Bizimana Djihad azakina Europa League

May 17, 2024
Imyidagaduro

Intambara y’amagambo irakomeje hagati ya Bobi wine na Gen Muhozzi

March 26, 2025
Andi makuru

Rosalynn Carter umugore wa Jimmy Carter wabaye Perezida wa USA yitabye Imana

November 20, 2023
Imyidagaduro

Victor Rukotana yatandukanye n’umujyanama we No Brainer

February 10, 2025
Andi makuru

Ingabo za SAMDRC zizataha zinyuze ku butaka bw’ u Rwanda

April 17, 2025
Imyidagaduro

Menya byinshi kuri Alubumu ya mbere ya Bwiza yise My Dream

June 27, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?