SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri Constant Mutamba yongeye guterana amagambo n’umushinjacyaha mukuru
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Minisitiri Constant Mutamba yongeye guterana amagambo n’umushinjacyaha mukuru
Andi makuru

Minisitiri Constant Mutamba yongeye guterana amagambo n’umushinjacyaha mukuru

Ahupa Radio
Ahupa Radio Published June 11, 2025
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba Tungunga, yongeye  guterana amagambo n’umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza, umukurikiranyeho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari, mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

Uyu Mushinjacyaha, Firmin Mvonde, yamenyesheje Inteko Ishinga Amategeko ko ubwo Minisitiri Mutamba yahatwaga ibibazo kuri iki cyaha, nta kimenyetso yagaragaje cyatuma dosiye ye ihagarikwa, ahubwo ngo yatanze andi makuru asobanura birushijeho uko icyaha cyakozwe.

Mvonde yaboneyeho gusaba Inteko uburenganzira bwo kurega Minisitiri Mutamba mu rukiko rusesa imanza kugira ngo atangire kuburanishwa.

Mu ibaruwa Minisitiri Mutamba yanditse ku wa 10 Kamena 2025, yasobanuye ko Umushinjacyaha Mvonde afite inyungu bwite muri iyi dosiye, kuko ngo asanzwe amurwanya.

Minisitiri Mutamba yagaragaje ko azira kuba yarahagurukiye abakora nabi mu rwego rw’ubutabera barimo n’abashinjacyaha, bityo ko Umushinjacyaha Mvonde ari mu bashaka kumwikiza.

Uyu muyobozi yibukije ko mu mwaka ushize, yari yategetse ko hakorwa iperereza ku nzu y’ibihumbi 900 by’Amayero Mvonde yaguze mu Bubiligi, agaragaza ko uyu Mushinjacyaha yitambitse iri perereza, ategura umugambi wo kwihorera.

Tariki ya 26 Gicurasi, Minisitiri Mutamba yibasiye bikomeye Umushinjacyaha Mvonde, amumenyesha ko atazigera amutsinda kuko ngo imana zabo ntiziganya imbaraga.

Icyo gihe, Minisitiri Mutamba wari kumwe n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, yatangaje ko Umushinjacyaha Mvonde adafite ububasha bwo kumukurikirana kuko na we agikorwaho iperereza ku nzu afite mu Bubiligi.

Ubwo Minisitiri Mutamba yageraga imbere ya Komisiyo yihariye y’Inteko yari ishinzwe gukurikirana dosiye ye, yemeye ko miliyoni 19 z’Amadolari zari zarateganyijwe mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani zayoberejwe kuri konti y’ikigo cya baringa, asaba imbabazi.

Nyuma y’aho Umushinjacyaha asabye Inteko uburenganzira bwo kurega Minisitiri Mutamba mu rukiko, biteganyijwe ko abadepite bazaterana, batore kubyemera cyangwa kubyanga.

 

You Might Also Like

Iran yagabye ibitero kuri Israel ikoresheje Drone zirenga 100

Israel yishe abayobozi bakuru mu ngabo za Iran

Amashimwe menshi kuri Ariel Wayz nyuma yo kwinjira mu nzu ifasha bahanzi ya Universal Music Group

Burundi :Ishyaka CNDD –FDD rya Ndayishimiye ryegukanye imyanya yose mu nteko ishinga amategeko

Trump yatangaje ko yatunguwe n’ibibazo byabaye hagati ye na Elon Musk

Ahupa Radio June 11, 2025 June 11, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Neg G mu gahinda kenshi nyuma yo gupfusha umwana

December 24, 2024
Imyidagaduro

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

May 29, 2025
Andi makuru

Ingabo za SADC zigiye kwinjira mu ntambara ya DRC na M23

May 9, 2023
Imyidagaduro

Ibirori bya abambaye umweru bya Zari byitabiriwe n’abanyamujyi benshi (Amafoto)

December 30, 2023
Andi makuruIyobokamana

Vestine na Dorcas nyuma yo kutajya muri Canada bagiye gutaramira I Burundi

November 28, 2023
Andi makuruIyobokamana

Chryso Ndasingwa yahembuye imitima ya benshi mu gitaramo Easter Experince’

April 21, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?