SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Canal+ Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo ibaha Poromosiyo ya Umukiliya n’umwami
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Canal+ Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo ibaha Poromosiyo ya Umukiliya n’umwami
Andi makuru

Canal+ Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo ibaha Poromosiyo ya Umukiliya n’umwami

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/06/04 at 1:06 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Sosiyete ya Canal+ idahwema guhoza igorora abakiriya bayo, yongeye gushyiraho poromosiyo yo guhindura abakiriya bayo abami ndetse no kuzana ibiganiro bishya na filime nshya.

Canal+ yatangiranye ‘Summer’ poromosiyo y’akataraboneka ku bakiriya babo muri Gahunda ya ‘Canal+ Royal’ yiswe ‘Umukiriya ni umwami’ aho abakiriya ba Canal+ bagiye kugirwa abami muri iki gihe cy’itangira ry’impeshyi.

Butoyi Blaise ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ yavuze ko iyi poromosiyo igamije gufata nk’abami cyangwa abamikazi abakiriya ba Canal+ ndetse n’abifuza kuyoboka iyi sosiyete ya mbere mu gucuruza amashusho ndetse n’ibiganiro, filime, imikino, indirimbo utasanga ahandi.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe duhorana udushya. Guhera ejo hashize tariki 02 Kamena, twashyizeho poromosiyo twise umukiriya ni umwami aho dushaka gufata abakiriya bacu nk’abami cyangwa abamikazi.”

Yavuze ko kugira ngo ubashe guhabwa iyi poromosiyo, ugura Abonema wari usanganywe hanyuma ukongerwa iminsi 15 yo kureba shene zose za Canal+ ku buntu mu gihe ku bakiriya bashya bo bagabanyirijwe igiciro ku bikoresho na Installation.

Ubusanzwe, kugera ngo utunge Canal+ unayirebe iwawe wasabwaga 30,000Frw (10,000Frw by’ibikoresho, 10,000Frw bya Installation ndetse n’andi 10,000Frw ya Abonema) ariko kuri ubu abifuza kuba abakiriya bashyizwe igorora aho basabwa 20,000Frw bagatangira kureba Canal+ mu ngo zabo, mu kazi, …

Iyi poromosiyo yazanye n’ibiganiro bishya ndetse na filime nshya ziteye amatsiko ziyongera ku bindi biganiro bisanzwe binyuzwa kuri Canal+ harimo filime ya ‘Uwera’ izajya inyura kuri Zacu Tv, ibiganiro byo gutora uzaba umwamikazi, …

Muri uku kwezi kwa Gicurasi gushize, Canal+ n’ubundi yari ifitiye agashya abakiriya bayo aho baguraga abonema isanzwe bakongeraho amafaranga 2,000Frw hanyuma bagahabwa abonema yisumbuyeho.

Iyi poromosiyo yiswe “Umukiriya ni Umwami” yatangiye tariki 02 Kamena 2025 ikazarangira tariki 06 Nyakanga 2025.

 

You Might Also Like

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru wa Eid Al Adha

Hazima uwatse hagati ya Donald Trump na Elon Musk ibintu bikomeje kujya irudubi

Edgar Lungu wahoze ayobora Zambia yitabye imana ku myaka 68

AFC/M23 yahagamagaje intumwa zayo zari mu biganiro I Doha Muri Qatar

Perezida Trump yakuyeho visa ku bihugu 12 birimo ibibazo by’ umutekano muke

Nsanzabera Jean Paul June 4, 2025 June 4, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Uganda :B2C basubitse igitaramo bari bafite Lugogo

March 20, 2024
Imyidagaduro

Mr kagame azataramira abazitabira ibirori bya Karisimbi Summer Festival2023 i Rubavu

June 21, 2023
Utuntu n'utundi

Vladimir Putin yatangaje umugambi yari afitiye Alexei Navalny

March 18, 2024
Imyidagaduro

Teta Diana yatumiwe kuririmba mu iserukiramuco Urkult ribera muri Suede

February 6, 2023
Imyidagaduro

Konti ya Kanye West yakuwe ku rubuga rwa X

February 10, 2025
Andi makuru

Dr. Tedros uyobora OMS yageze mu Rwanda

October 19, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?