SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: King Promise yasangije urugendo rwe mu muziki abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > King Promise yasangije urugendo rwe mu muziki abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation
Imyidagaduro

King Promise yasangije urugendo rwe mu muziki abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/05/28 at 10:07 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

 Umuhanzi mpuzamahanga w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, King Promise, yatanze inkunga y’amafaranga agenewe abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation, anabasigira impanuro zishingiye ku rugendo rwe rw’ubuzima aho yavuye mu muryango utifashije, akagera ku rwego rwo kuba umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika.

Uyu muhanzi ukomoka muri Ghana, witabiriye umukino wa BAL wabereye muri BK Arena i Kigali, yasanze aba bana mu kigo cyabo giherereye i Nyamirambo, abashimira uburyo bakomeje gukurikirana impano zabo, anabashishikariza kutazica intege.

Ubwo yageraga kuri Sherrie Silver Foundation, abana bamwakiriye baririmba indirimbo ye ikunzwe cyane “Terminator”, nawe ntiyazuyaje, abataramira mu buryo butunguranye, abereka urukundo n’ubufasha bwe.

Mu kiganiro yabahaye, King Promise yabanje gushimira Sherrie Silver, umubyinnyi mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda, ku gitekerezo cyiza cyo guhuriza hamwe abana bafite impano no kubafasha gukomeza kuziteza imbere.

King Promise yatangaje ko yatanze inkunga y’amafaranga (nubwo atatangaje umubare) agenewe ibikorwa bya Sherrie Silver Foundation n’abana bayifashwamo. Yemeje ko azakomeza kugira uruhare mu kubatera inkunga, kuko azi neza uburemere bw’inzitizi umuntu anyuramo mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza.

“Ndabaha aya mafaranga nk’inkunga kuri foundation ndetse no ku mishinga yanyu. Niba nshoboye kugera aho ndi, namwe murashoboye.”

King Promise, amazina ye nyakuri ni Gregory Bortey Newman, yavukiye mu murwa mukuru wa Ghana, Accra, tariki 16 Kanama 1995. Yakuriye mu gace ka Nungua, mu muryango utari wifashije, aho kubona ibikoresho by’ishuri cyangwa amahirwe yo gukurikira impano ye byari ingume.

Ariko kuva akiri muto yakundaga umuziki, yumva abahanzi nka Usher, R. Kelly, Chris Brown, hamwe n’abanya-Ghana nka Kojo Antwi na Daddy Lumba. Ibi byamuhaye imbaraga zo gutangira kwandika no kuririmba, n’ubwo nta bushobozi bugaragara yari afite.

Yakomeje amashuri ye muri Central University College aho yize Itumanaho n’imibanire (Communication Studies). Ariko nyuma yo kurangiza amasomo, yahisemo kwinjira mu muziki nk’umwuga, nubwo atari inzira yoroshye.

Mu 2016, yamenyekanye bwa mbere binyuze mu ndirimbo “Thank God” yakoranye na Fuse ODG, akurikiraho n’indi myinshi yamugize icyamamare nka: “Oh Yeah”, “Selfish”, “CCTV” (yakoranye na Sarkodie na Mugeez), “Tokyo” afatanije na Wizkid, “Slow Down”, “Terminator” – imwe mu ndirimbo zamufunguriye amarembo mpuzamahanga.

Uyu musore wakuze afite inzozi zo kuba icyamamare, yageze ku nzozi ze abikesha gukora cyane, kwihangana, kwizera, no kubaha abantu bose. Ubu abarwa mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika, UK na USA, ndetse akunze no kwitabira ibitaramo bikomeye nka Ghana Party in the Park (UK) na Afro Nation.

Ati “Naravugaga nti kuki ntashobora kubigeraho? Hari ahanjye gusa kugirango niyizere, gukora cyane, kubaha no kugira intego.”

Impanuro yabasigiye

Yagize ati: “Nakuranye inzozi zo kuzavamo icyitegererezo. Nizeye ko namwe mushobora kugera kure. Mukomeze gukurikira inzozi zanyu. Ibintu byose birashoboka. Nizeye ko tuzahurira ku rubyiniro umunsi umwe, tukaririmbana.”

Yabashishikarije kutazatatira impano zabo, gukomeza gukora cyane, gukunda ibyo bakora no kwizera ko ejo habo hashobora kuba heza nubwo ubu haba hari imbogamizi.

Uruzinduko rwa King Promise rwasize ubutumwa bukomeye ku bana b’iyi Foundation ndetse no ku rubyiruko rwose rufite inzozi: Inzozi zigerwaho igihe wiyemeje, ukirengera, ugakora cyane kandi ukagirira abandi neza.

Uretse kuba yarabasigiye inkunga, yabahaye icyizere, atanga urugero rw’umuntu wavuye hasi agera kure, anizeza ko azakomeza gukorana n’uyu muryango mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere impano.

 

 

You Might Also Like

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

The Ben ,Diamond ,Bebe Cool na Eddy Kenzo bayuze abaitabiriye igitaramo cya Coffe Marathon UG (Amafoto

Nsanzabera Jean Paul May 28, 2025 May 28, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo ’ikaze’ ya RDF Yiswe Exercise Hard Punch 04/2023 (Amafoto)

August 17, 2023
Imyidagaduro

Bwiza yashyize hanze indirimbo ye yise Do Me asezeranya abakunzi be alubumu ya mbere

June 6, 2023
Imyidagaduro

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet agiye gukora igitaramo cye cya kabiri

May 5, 2023
Imyidagaduro

Dosiye ya Fatakumavuta yashyikirijwe Ubushinjacyaha

October 24, 2024
Andi makuru

Joseph Kabila yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’amadini muri Goma

May 29, 2025
Andi makuru

Ihuriro ry’abaskuti ba kera bageneye inkunga abana 48 biga muri GS Gasabo

February 27, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?