SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani
Iyobokamana

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/05/19 at 12:50 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Leo XIV yahuye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy , nyuma ya Misa ye ya mbere atowe nka Papa.

Muri iyi Misa yitabiriwe n’abarenga 200.000, Papa yatanze ubutumwa bw’urukundo no kunga ubumwe kw’abatuye Isi.

Uku guhura kwa Papa na Zelenskyy, ntabwo  Vatican yatangaje ingingo nyamukuru baganiriye.

Icyakora mu gitambo cya Misa, Papa Leo XIV, mu butumwa bwe, yavuze ko mu isi ya none yuzuye ibikomere by’urwango, urugomo, ubwoba, n’ubukungu bukoresha umutungo kamere w’isi bugatindahaza abakennye cyane  ko Kiliziya ishaka kuba ahantu h’ubumwe, ubufatanye, n’ubuvandimwe muri iyi Isi.

Yagize ati “Turashaka kubwira isi, mu kwicisha bugufi n’ibyishimo, ngo: Nimurangamire Kristu! Nimumwegere! Mwakire ijambo rye rimurikira kandi rigakomeza”.

Mu gusoza iyi misa, Papa Leo 14 yasabiye amahoro ibice bishegeshwe n’intambara ku isi, mu isengesho rizwi nka Regina Caeli yasabiye abazahajwe n’intambara, by’umwihariko muri Gaza, Myanmar, na Ukraine.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Perezida wa Ukraine, yashimiye Vatican ku muhate wayo wo guhuza iki gihugu n’Uburusiya bahanganye muri iki gihe.

Yagize ati “ Turashima Vatican ku bushake iifite bwo guhuza mu buryo bw’imbonankubone hagati ya Ukraine n’Uburusiya. Twiteguye ibiganiro mu buryo bwose buzatanga igisubizo gifatika. Turashima Ukraine mu gufasha no kuzamura ijwi ryo kurwanirira amahoro arambye.”

Hashize igihe Vatica ikora ibishoboka byose ngo intambara iri hagati ya Ukraine n’Uburusiya irangire burundu.

Ubwo hari umuhango wo gushyingura Papa Francis, iVatican mu ngoro hagati , Zelenskyy yahuye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Doanld Trump , uri gushaka ko nawe ibintu byaja mu buryo.

Zelenskyy yavuze ko bagiranye ibiganiro byiza byibanze ku bijyanye n’imikoranire ku bwirinzi bwo mu kirere no kuba Amerika yafatira u Burusiya ibihano kubera intambara bwashoje kuri Ukraine.

Yagaragaje kandi ko mugenzi we wa Amerika yemeye ko iminsi 30 y’agahenge hagati ya Kiev na Moscow yari intambwe nziza yo kurangiza intambara.

 

You Might Also Like

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Cardinal Antoine Kambanda yerekeje i Vatican

Menya uko Papa atorwa iyo uwari uriho apfuye cyangwa yeguye

Vatican yatangaje umunsi Papa Francis azashyingurirwaho

Nsanzabera Jean Paul May 19, 2025 May 19, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

RIB yasubije miliyoni 5,5 muri miliyoni 6 Frw zibwe umuturage

June 19, 2024
Imikino

Umunyezamu w’amavubi Ntwari Fiacre ashobora gusezererwa muri Kaizer Chiefs

March 27, 2025
Imyidagaduro

Ish Kevin yateye umugongo i gitaramo cyatumiwemo Demarco i Kigali

January 25, 2023
Andi makuru

DCG Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda

February 21, 2023
Andi makuru

Nyuma y’imyaka ine Rwanda Day igiye kongera kubera muri Amerika

November 27, 2023
Imyidagaduro

Butera Knowless yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda baba i Kampala

December 10, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?