Umunyamakuru ufite izina rikomeye muri Uganda yongeye gukangaranya imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko arahiriye kutazigera yita ‘mama’ inkumi Se aherutse gushyingiranwa na yo ku wa 15 Gicurasi 2025.
Ibi Sheilah Gashumba umukobwa wa Franck Gashumba yabigarutseho ubwo yari abajijwe n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga niba azabasha kwita uyu mukobwa nyina.
Mu butumwa yamugeneye, Sheilah Gashumba yagize ati “Murakina cyane, umugore wenyine nshobora kwita ‘mama’ ni uwambyaye.”
Uyu mukobwa yahise yibutsa Patience Mutoni Malaika uherutse gusabwa akanakobwa na Se ko akeneye abavandimwe babiri.
Ubukwe bwa Fanck Gashumba bwaririmbyemo Massamba Intore, bukomeje kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo uyu mugabo w’imyaka 50 agiye gushakana n’umukobwa bivugwa ko afite imyaka 26, bisobanuye ko yaba arushwa imyaka itatu na Sheilah Gashumba.
Franck Gashumba yongeye gushaka umugore nyuma y’imyaka 24 atandukanye na Tinah Mukuza babyaranye Sheilah Gashumba na Catherine Gashumba yari asanganywe.