Nyuma y’uko mu minsi ishize Ubuyobozi bwa KIKAC Music butangarije itariki alubumu y’umuhanzikazi Bwiza izagira hanze ibintu byishimiwe na benshi mu bakunzi b’uyu muhanzikazi bwongeye gushimira buri wese wagize uruhare kugira ikorwa rya alubumu ya 25shades igende neza .
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo nanone Bwiza afatanyije n’ubuyobozi bwa Kikac bongeye gufata umwnaya bashimira buri wese wagize uruhare mu kumufasha gukora alubumu ye yise 25shade aherutse kumurikira mu gihugu cy’Ububiligi aho yari kumwe na bahanzi batandukanye barimo na The Ben.
Mu butumwa basangije abakunzi bwa Biza bwagiraga buti “ ati “Amagambo ntabwo ahagije ngo nsobanure uko mbashimira. Murakoze cyane kuba mwarashyize umutima wanyu muri uyu mushinga. Impano zanyu, ubwitange n’urukundo rwanyu byatumye uyu mushinga ugerwaho, kandi ndishimye cyane ku byo twagezeho.”
Yakomeje agira ati “Gukorana namwe byari uburambe butazibagirana – guseka, gukora amasaha y’ijoro, gushaka ibisubizo by’imbogamizi – ni ibintu nzahora nibuka. Buri wese muri mwe yazanye umwihariko we kandi nize byinshi kuri buri umwe.”
Bwiza yasoje avuga ko afite amatsiko yo kwizihiza isohoka ry’iyi Album ku itariki ya 16 Gicurasi 2025, aho azaba ari kumwe n’abafana be bo ku isi hose.
Ubutumwa bwa Bwiza bwakiriwe neza na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwe bamushimira kuba ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda bakoze igikorwa kitigeze gikorwa n’undi we muri uyu muziki wo mu Rwanda wo guhuriza hamwe The Ben na Bruce Melodie nyuma y’igihe kirekire aba bagabo bakunzwe cyane hano mu Rwanda byarananiranye ko bakorana ariko bakaba barahuriye kuri Album 25shade ya Bwiza .
Twagerageje kuganira na Uhujimfura Jean Claude ureberera inyungu za Bwiza Kikac muri Music agira ibyo adutangariza yagize ati “ ni amashimwe akomeye cyane kuri The Ben na Bruce Melodie kuba baremeye ubusabe bwacu bakemera gukorana zimwe mu ndirimbo na Bwiza kuko bamaze kubona ko ari umuhanzikazi ufite ejo heza kandi natwe twarabyishimiye cyane .
Ubusanzwe Album ifatwa nk ‘igikorwa gikomeye mu rugendo rw’umuhanzi, ariko iyo umuhanzi akiri muto nk’uko bimeze kuri Bwiza, agashobora guhuriza ku mushinga we abahanzi bakomeye nka The Ben na Bruce Melodie, icyo ni ikimenyetso cy’uko ari kugenda yandika izina rikomeye mu muziki.
Kuba Bruce Melodie na The Ben bemeye kugaragara kuri Album ya Bwiza, bisobanura ko bamwemera nk’umuhanzi ufite aho ageze, wubashywe kandi ufite icyerekezo gikomeye. Ni ikimenyetso cy’uko yateye intambwe ikomeye, kandi n’abandi bahanzi bamaze igihe bamubonamo ejo hazaza ha muzika nyarwanda.
Biteganyijwe ko alubumu 25shade yabwiza izajya hanze ku mbuga zigurishirizwaho indiri ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025 aho itegerejwe na benshi mu bakunzi be .