SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Juno yateguye igitaramo cyo kwishimira ibyo amaze kugeraho mu myaka itanu mu muziki we
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Juno yateguye igitaramo cyo kwishimira ibyo amaze kugeraho mu myaka itanu mu muziki we
Imyidagaduro

Juno yateguye igitaramo cyo kwishimira ibyo amaze kugeraho mu myaka itanu mu muziki we

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 14, 2025
Share
SHARE

Juno Kizigenza uri mu bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda, yatangaje ko agiye gukora igitaramo kigamije kwizihiza imyaka itanu amaze yinjiye muri uru ruganda.

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 16 Gicurasi 2025 kuri Institut Français du Rwanda’.

Iki gitaramo kizarangwa no kuganira ku rugendo rw’uyu muhanzi watangiye umuziki mu 2020, ari nako anyuzamo akaririmba mu buryo bwa ‘Live’ zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe.

Nando Bernard ureberera inyungu z’uyu muhanzi, yatangarije umunyamakuru wacu ko iki gitaramo ari ikibanziriza ikinini bateganya gukora cyo kwizihiza iyi myaka noneho bari kumwe n’abakunzi b’uyu muhanzi bose.

Ati “Nibyo hariya murabizi ntabwo hajya abantu benshi, haba hari abantu bake cyane. Turi kugerageza kureba uko mu minsi iri imbere twakora igitaramo kinini cyazahuza abakunzi ba Juno Kizigenza bose.”

Ku wa 13 Gicurasi 2020, ni bwo Juno Kizigenza yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo yise ‘Mpa formula’ yanahise ikundwa bikomeye, bimuha icyizere cy’ahazaza heza mu muziki.

Nyuma yakoze izindi ndirimbo zirimo Igitangaza, Jaja, Biranze, Shenge, Urankunda n’izindi nyinshi zatumye izina rye rirushaho gutumbagira mu mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

 

Ariana Grande yatandukanye n’umukunzi we Dalton Gomez
Ariel Wayz,Mike Kayihura na Sauti Sol banyuze benshi mu bitabiriye igitaramo cya Sol Fest
Urugo rwa Bradd Pitt rwatewe n’abajura  bararusahura
Sheilah Gashumba arakekwaho gucuruza abakobwa
Butera Knowless yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda baba i Kampala
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Free Play Top Pokies

September 5, 2023

Gate777 Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

Real Electronic Casino Free Spins No Deposit Ie

May 28, 2024

Ie New Electronic Casinos 2023

May 28, 2024

Jackpot In Casino Login

February 25, 2025

Best Au Pokies

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?