Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ni amakuru twahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa 7 Gicurasi 2025.
Ati “Ni byo koko ku wa 7 Gicurasi 2025, RIB yafunze Bishop Gafaranga ubusanzwe witwa Habiyarembye Zacharie, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rigikomeje.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ntirwatangaje uwo Bishop Gafaranga yakoreye iryo hohotera.