SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Eddie Mutwe ushinzwe umutekano wa Bobi Wine yagejejwe mu rukiko ashijwa ubujura
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Eddie Mutwe ushinzwe umutekano wa Bobi Wine yagejejwe mu rukiko ashijwa ubujura
Andi makuru

Eddie Mutwe ushinzwe umutekano wa Bobi Wine yagejejwe mu rukiko ashijwa ubujura

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: May 6, 2025
Share
SHARE

 Eddie Mutwe ukuriye abacungira umutekano umunyapolitiki Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yarezwe ibyaha bitandatu birimo ubujura bukomeye no gukubita.

 Ni nyuma y’iminsi mike Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yigamba ko yamufunze.

 Umwunganizi mu mategeko wa Mutwe, yavuze ko umukiliya we yakorewe iyicarubozo.

 Magellan Kazibwe yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko yakubitishijwe “insinga z’amashanyarazi”.

 Yunzemo ko Eddie Mutwe (ubusanzwe yitwa Edward Sebuufu) afite “ububabare bukomeye” ndetse ko yanakanzwe cyane “imyanya ye y’ibanga”.

 Kazibwe yabwiye abanyamakuru ko Sebuufu yafatishijwe amashanyarazi ku mubiri (ibizwi nka ‘électrocution’) kandi ko itsinda ry’uyu munyamategeko riteganya kumujyana ku bitaro.

 Ubwo Eddie Mutwe yajyanwaga mu rukiko rwo mu mujyi wa Masaka ku wa mbere, abashinzwe umutekano bagerageje kumukingiriza kugira ngo itangazamakuru ritamubona.

 Icyakora amashusho yashyizwe hanze amwerekana yambaye ibirenge, ndetse atambuka bimugoye.

 Mu cyumweru gishize, Gen Kainerugaba yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko yafunze Eddie Mutwe, ndetse anavuga ko yamwogoshe nyuma yo kumwigisha urunyankole.

 Ifungwa rye ryabaye mu gihe Uganda yitegura amatora yo mu mwaka wa 2026. Museveni, umaze imyaka 39 ku butegetsi, yitezwe guhatana na Bobi Wine.

 Impirimbanyi nyinshi z’uburenganzira bwa muntu zamaganye ifungwa rya Sebuufu, ndetse Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Uganda yasabye ko arekurwa aka kanya.

 Imiryango itegamiye kuri leta na yo yaburiye ko ifungwa rye riri mu gikorwa kiri kuri gahunda kigamije gucecekesha abafite ibitekerezo bitandukanye n’ibya leta, ndetse no gusyonyora abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mbere y’amatora rusange.

 Leta ku ruhande rwayo igaragaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi nka ba nyirabayazana y’ubushyamirane hagati y’abasivile na polisi, ndetse ibashinja gukora za mitingi nta ruhushya bafite.

 

Perezida Paul Kagame yihanganishije abana bakoze Impanuka
Urukiko rwategetse ko Karasira yongera gusuzumwa uburwayi bwo mu mutwe
Apôtre Yongwe yasohotse muri Gereza
General Mubarakh Muganga yitabiriye inama y’abagaba b’Ingabo za EAC na SADC muri Zimbabwe
Général Mahamat Déby Itno yagizwe Maréchal
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Best Casinos Ie 2023

June 16, 2017

Euro Fortune Casino

February 25, 2025

How Virtual Casinos Ireland Work

March 12, 2019

Games Available At Online Casino In Ireland

March 21, 2017

10bet Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Portorose Casino Login App Sign Up

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?