SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi
Imikino

Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 5, 2025
Share
SHARE

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi b’iyi kipe kuba hamwe nyuma y’uko batsinzwe na APR FC ikabatwara igikombe cy’Amahoro.

Ku Cyumweru ni bwo APR FC yatsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ibitego 2-0 bya Djibril Outtara na Mugisha Gilbert. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yahise yegukana igikombe cy’Amahoro cya 14 nyuma y’uko yari imaze imyaka 8 itagitwara.

‎‎Nyuma y’ibi, Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports abinyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko abizi ko intsinzi ibabaza ariko ko ubu ari bwo iyi kipe ibakeneye nk’abakunzi bayo.

‎‎Yagize ati: “Umugoroba w’ejo wabaye mubi kuri twese, ndabizi neza intsinzwi irababaza kandi igatera ibibazo ariko ndagira ngo mbabwire ko ubu aribwo Gikundiro idushaka kandi idukeneye kurusha ibindi bihe byose”.‎ Yasabye abakunzi b’iyi kipe gushyira ibibatanya ku ruhande ubundi bakunga ubumwe bagashyigikira ikipe.

‎Ati: “Mureke dushyire ku ruhande ibidutanya twunge ubumwe turwane kugera kuwa nyuma.‎ Ubuyobozi, Staff technique n’abakinnyi bakoze ibishoboka byose ariko ntibyakunda mureke twe abakunzi tubagume inyuma tubashyigikire turwane kugera kuwa nyuma”.

‎Yavuze ko Rayon Sports ari indwanyi ndetse ko uyu atari umwanya wo kwitana ba mwana. ‎Yagize ati: “Rayon Sports turi indwanyi, uyu si umwanya wo gucika intege cyangwa kwitana ba mwana ahubwo ni umwanya wo gushyira hamwe imbaraga zacu, inkunga dukomeze tuyitange nk’uko twarimo kubikora, Rayon Sports ni njyewe, Rayon Sports ni wowe, Rayon Sports ni twese”.

‎‎Munyakazi Sadate atangaje ibi nyuma y’uko mu minsi yashize yagiye agaragaza ko adashyigikiye ubuyobozi buyoboye Rayon Sports aho yavuze ko yifuza no kuyigura.

‎Nubwo Rayon Sports yatakaje igikombe cy’Amahoro ariko iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona aho irusha APR FC inota rimwe. Izasubira mu kibuga yakira Rutsiro FC ku wa Kane saa kumi n’ebyiri muri Kigali Pelé Stadium.

 

 

Ese umusaruro mubi uri mu ikipe ya APR FC waba uterwa n’umutoza Thierry Froger ?
Myugariro wa Arsenal Jurriën David Norman yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Abayobozi Bakuru Muri FERWACY bari gukirikiranwa na RIB
Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Mukura, Naho APR FC ikura amanota 3 i Ngoma bigoranye
Abafite ubumuga:Shampiyona ya Sitting Volleyball yagarutse!
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Is A Neighbours Bet In Roulette In Ireland

May 28, 2024

Spin Fever Casino Login

May 28, 2024

What Are The Online Casino No Deposit Bonus Codes For Ireland

February 23, 2017

Free Progressive Top Australian Pokies

September 5, 2023

Fezbet Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Play Free Pokies On Smartphone Without Downloading

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?