SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Igitaramo cya Lady Gaga Muri Brazil cyaciye agahigo ko kwitabirwa n’abantu benshi kw’Isi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Igitaramo cya Lady Gaga Muri Brazil cyaciye agahigo ko kwitabirwa n’abantu benshi kw’Isi
Imyidagaduro

Igitaramo cya Lady Gaga Muri Brazil cyaciye agahigo ko kwitabirwa n’abantu benshi kw’Isi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/05/05 at 10:38 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

 Lady Gaga aremeza ko igitaramo yakoreye ku mwaro wa Copacabana mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Brazil kitabiriwe n’abantu bagera kuri miliyoni 2.5 avuga ko ari umuhigo mu bahanzi b’abagore.

 Iki ni kimwe mu bikorwa binini byavuzwe mu imyidagaduro mu mpera z’icyumweru aho abantu bivugwa ko barenga miliyoni ebyiri bitaririye icyo gitaramo cyari ubuntu kwinjira.

 Mu muhate wo kuzahura ubukungu, umujyi wa Rio ni wo wishyuye uyu muhanzi unategura ahagomba kubera iki gitaramo.

 Ku mbuga nkoranyambaga, Lady Gaga yagize ati: “Kubona abitabiriye mu ndirimbo zanjye zibanza byarandenze”.

 Umujyi wa Rio wari ugamije kwinjiza agera kuri miliyoni 100$ muri iki gitaramo cya Lady Gaga waherukaga gutaramira muri Brazil mu 2012.

 Uyu mujyi watumiye Gaga mu rwego rw’ibitaramo arimo byo kumurika album ye, Mayhem.

 Lady Gaga avuga ko abantu bagera kuri miliyoni 2.5 “baje kundeba ndirimba”, ko ari bo “benshi mu mateka” ku muhanzi w’umugore.

 Gaga yongeraho ati: “Iyaba nari nshoboye gusangiza isi yose ibi byiyumvo.”

 Ibinyamakuru byandika imyidagaduro bivuga ko uyu muhigo mu bahanzi b’abagore wari ufitwe na Madonna, mu 2024 wateguye igitaramo aho kuri Copacabana kikitabirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 1.6.

 Muri iki gitaramo cya Lady Gaga umujyi wa Rio wakoresheje abashinzwe umutekano 5,000 bo gusaka abantu mbere y’uko binjira no gucunga umutekano hifashishijwe za drones na camera zo gutahura umuntu zirebye isura ye.

 Polisi ya Rio  yatangaje kandi  ko yaburijemo igitero cyo guturitsa ibintu bihitana abantu cyari cyateguwe gukorwa muri iki gitaramo.

 Polisi ivuga ko yataye muri yombi abantu babiri bari bateguye uwo mugambi bari gukora bamaze kwinjira aho igitaramo cyari kirimo kubera ku wa gatandatu.

 Itsinda rya Lady Gaga rivuga ko ryamenye aya makuru ribonye ibi mu itangazamakuru ku cyumweru mu gitondo nyuma y’icyo gitaramo.

 Mu gitaramo, Lady Gaga yabonetse yambaye imyenda ijyanye n’amabara y’ibendera rya Brazil afatiye ku myambaro y’ikipe y’igihugu yaho y’umupira w’amaguru.

 Atangira igitaramo imbere y’isinzi ry’abakunzi be bafite amabendera ya Brazil, mu ijwi ririmo amarangamutima, Gaga yagize ati: “Mwantegereje imyaka irenga 10!”.

 Mu bitaramo 10 bya muzika bizwiho kuba byaritabiriwe n’abantu benshi cyane ku isi, bitanu muri byo byabereye kuri uyu mwaro uzwi nka Copacabana Beach.

 Muri ibyo bitaramo icyo bizwi ko kitabiriwe n’abantu benshi kurusha ibindi byose ni icy’umunyamuzika Rod Stewart kitabiriwe n’abantu barenga miliyoni 3.5 aho kuri Copacabana Beach ku ijoro ryinjije isi mu mwaka wa 1994. Na cyo kwinjira byari ubuntu.

 Mu butumwa yatanze mu kwishimira iyi ntambwe yateye, Lady Gaga yagize ati: “Nubura inzira yawe, ushobora kongera kuyibona mu kwiyizera ubwawe no gukora cyane”.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul May 5, 2025 May 5, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Hotel Muhabura yafashwe n’inkongi y’umuriro bimwe mu bikoresho birakongoka

October 14, 2024
Imyidagaduro

The Ben nyuma ya Canada ategerejwe mu bindi bitaramo bikomeye Iburayi

February 19, 2025
Imyidagaduro

Umujyi wa Kigali watangaje ahazaturikirizwa ibishashi byo kwishimira umwaka mushya

December 30, 2024
Imyidagaduro

Cyusa Ibrahin n’Iganzo Ngari bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

April 29, 2024
Andi makuru

Doug Emhoff umugabo wa Kamala Harris yirukanwe na Trump

April 30, 2025
Imyidagaduro

Manager Muyoboke Alex yasabye abahanzi kuvuga ukuri kubyo bazi kuri Jenoside

April 11, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?