Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Gicurasi 20 nibwo Eric Semuhungu uri mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gutegura ibirori bikomeye hano muri Kigali yamuritse umushinga mushya yise Semuhungu Experience ..
Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye muri the sky sport Lounge aho yavuze byinshi ku mushinga we mushya agiye gutangira gukora nyuma y’uko atagikorana na Mc Nario na Dj Caspi bakoranaga muri Traffic Jam .
Eric yavuze ko uyu mushinga ari umushinga munini yategiye mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi nibwo benshi baziko batandukanye n ‘ itsinda rya Traffic Jam yahuriragamo n’inshuti .
yavuze ko nta kibazo na kimwe yigeze agirana na bagenzi uretse ko bahisemo gukora uko bashaka kubera ko hari ibyo batumvikanagaho mu mikorere yabyo ariko akibafata nk’abavandimwe akaba anateganya kuzongera gukorana nabo mi gihe cyose bazamenya urwego bariho.
ku bijyanye n’umushinga wa Semuhungu Experience yavuze ko ari umushinga munini amaze igihe ategura ukubiyemo gutegura ibitaramo bitandukanye mu buryo butandukanye cyane nubwo yari asanzwe ateguramo ibindi birori yagiye ategura mu bihe bitandukanye.
Kw’ikubitiro ibirori bya Semuhungu Experience bizatangirira muri The Sky Sport Lounge kuri iki cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025 aho azasangira na abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi bose babishaka kuko ntawuheje aho kuri uwo munsi buri wese uzabyitabira azajya yigurira icupa ry’inzoga akunda hanze mu iduka akaryishyurira ibihumbi 10 akaryinjirana n’inshuti ze ariko ryashiramo ntabe yemereye kuzana irindi ahubwo akarigura imbere .
yakomeje avuga ko ari ibirori bizajya biba buri Dimanche ariko bikazajya biba bitandukanye bitewe nuko babiteguye bitazahora ari ukuzana icupa muri buri birori .
Semuhungu kandi yijeje abakunzi be ko atazabateguha mu kubategurira ibirori byiza .
Abajijjwe ku bijyanye na Twahirwa Moses uzwi nka Moshions yagize agahinda kenshi avuga yari inshuti ye ariko nyuma yibyo yakoze yitandukanyije nawe ariko amusabira ko yagenda agahanwa nyuma akazagaruka mu buzima yari asanzwemo .
Semuhungu nyuma yo kuganira n’abanyamakuru ibijyanye n’umushinga we mushya yabajijwe ku buzima bwe busanzwe maze yisanzuye abasubiza ibyo bifuzaga byose kugeza aho yababwiye ko amaze iminsi mu masengesho aho yahishuriwe ko azibaruka umwana uburyo ubwo aribwo bwose buzashoboka .
Mu gusoza Semuhungu yatumiye abakunzi be mu birori Freaky Friday yateguye muri Inferno Lounge Kimihurura kuri uyu wa gatanu aho azaba ari kumwe na Dj Bula na Dj Sweety