Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwahagaritse by’agateganyo Umutoza Mukuru Seninga Innocent, kubera imyitwarire mibi, aho bivugwa ko yafashe ibisindisha akanava mu mwiherero utegura umukino wa Musanze FC adasabye uruhushya.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, bivugwa ko ari bwo Seninga yafashe ibisindisha bikabije, ntibyarangirira aho ahita asohoka mu mwiherero aho ikipe icumbitse.
Hari amakuru avuga ko uyu mutoza ushinjwa kugenda adasabye uburenganzira, ngo yabanje gushyamirana n’abayobozi be.
Umunyamabanga wa Etincelles FC, Bagoyi Sultan Basoul, yatangarije itangazamkuru ko “Seninga yahagaritswe by’agateganyo kubera imyitwarire mibi. Turashaka kureba niba hari ibyo yakosora akaba yagaruka mu kazi.”
Undi muntu wo hafi muri Etincelles FC, yavuze ko Seninga atahagaritswe kubera ubushyamirane, ahubwo “mu ijoro ryakeye yafashe ibisindisha ahita yivana mu mwiherero w’ikipe ntawe asezeye.”
Seninga yavuye mu ikipe mu gihe iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda, uteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025.
Ni umukino uza gutozwa n’Umwungiriza we Kalisa François, agafasha iyi kipe gukomeza gushaka amanota ayikura ku mwanya wa 11 iherereyeho n’amanota 29.