SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umutoza Seninga yahagaritswe by’agayeganyo na Etincelles kubera imyitwarire mibi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Umutoza Seninga yahagaritswe by’agayeganyo na Etincelles kubera imyitwarire mibi
Imikino

Umutoza Seninga yahagaritswe by’agayeganyo na Etincelles kubera imyitwarire mibi

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy Published May 1, 2025
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwahagaritse by’agateganyo Umutoza Mukuru Seninga Innocent, kubera imyitwarire mibi, aho bivugwa ko yafashe ibisindisha akanava mu mwiherero utegura umukino wa Musanze FC adasabye uruhushya.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, bivugwa ko ari bwo Seninga yafashe ibisindisha bikabije, ntibyarangirira aho ahita asohoka mu mwiherero aho ikipe icumbitse.

Hari amakuru avuga ko uyu mutoza ushinjwa kugenda adasabye uburenganzira, ngo yabanje gushyamirana n’abayobozi be.

Umunyamabanga wa Etincelles FC, Bagoyi Sultan Basoul, yatangarije  itangazamkuru ko “Seninga yahagaritswe by’agateganyo kubera imyitwarire mibi. Turashaka kureba niba hari ibyo yakosora akaba yagaruka mu kazi.”

Undi muntu wo hafi muri Etincelles FC, yavuze ko Seninga atahagaritswe kubera ubushyamirane, ahubwo “mu ijoro ryakeye yafashe ibisindisha ahita yivana mu mwiherero w’ikipe ntawe asezeye.”

Seninga yavuye mu ikipe mu gihe iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda, uteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025.

Ni umukino uza gutozwa n’Umwungiriza we Kalisa François, agafasha iyi kipe gukomeza gushaka amanota ayikura ku mwanya wa 11 iherereyeho n’amanota 29.

 

You Might Also Like

Amavubi yongeye gutsindwa umukino wayo wa kabiri na Algerie

APR BBC yageze muri ½ nyuma yo gutsinda Rivers Hoopers

UEFA Nations League : Espagne izahura na Portugal ku mukino wa nyuma

Amavubi yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Algerie 2-0

UEFA Nations League: Portugal yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ubudage

Muhire Jimmy May 1, 2025 May 1, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Urukiko rwahagaritse icyemezo cya Guverinoma cyo gutiza ikibuga cy’indege

September 11, 2024
Imyidagaduro

Dj Dizzo yitabye Imana

December 20, 2024
Imyidagaduro

King Promise wo muri Ghana yiyemeje kuzasusurutsa bihagije abazitabira imikino ya BAL

May 15, 2025
Andi makuruIkoranabuhanga

Uruganda rwa Apple rwaje ku mwanya wa mbere mu bigo byacuruje telefone nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2025

April 15, 2025
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Grace Da Queen ahataniye igihembo naba rwiyemezamirimo bakomeye muri Zikomo Awards

October 17, 2024
Imyidagaduro

Bien Aime na Dj Marnaud bijeje abanyarwanda igitaramo cy’amateka

July 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?