SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nzovu na Yaka bongeye gutumirwa muri gitaramo cya Gen-Z Comedy
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Nzovu na Yaka bongeye gutumirwa muri gitaramo cya Gen-Z Comedy
Imyidagaduro

Nzovu na Yaka bongeye gutumirwa muri gitaramo cya Gen-Z Comedy

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published April 30, 2025
Share
SHARE

Fally Merci yafashe icyemezo cyo kongera gutumira Nzovu na Yaka mu gitaramo cya Gen-Z Comedy giteganyijwe ku wa 1 Gicurasi 2025 nyuma yo gushyirwaho  igitutu n’abakunzi babo

Fally Merci yatangarije umunyamakuru wa AHUPA RADIO ko abakunzi ba ‘Gen-Z Comedy’ ari bo ntandaro yo gutuma aba basore bongera gutumirwa.

Aha Fally Merci yagize ati “Nyuma y’igitaramo cya mbere, abantu bakomeje kubanyishyuza. Hari abanyandikiye bansaba ko nabagarura kuko hari n’abatarabashije kubabona mu gitaramo cy’ubushize, byibuza ubu mfite ubutumwa bw’abarenga ijana, rero nabikoze kubera abakunzi b’ibitaramo byacu.”

Ubwo Yaka na Nzovu baheruka gutumirwa muri iki gitaramo ku wa 20 Gashyantare 2025, byari ibicika kuko hari n’abatashye batabashije kwinjira kubera ko imyanya yashize hakiri kare.

Uretse aba, abandi batangajwe muri iki gitaramo harimo Victor Rukotana na Diez Dola bazasusurutsa abakunzi babo bazitabira igitaramo cya Gen-Z Comedy.

Ni igitaramo cyatumiwemo Jado Castar uzaganiriza urubyiruko ruzacyitabira mu gihe abanyarwenya batumiwe bo barimo Fally Merci, Umushumba, Pirate, Muhinde, Joshua, Keppa, Dudu n’abandi benshi.

Ibi bitaramo bimaze imyaka itatu bibera mu Rwanda bihuza abanyarwenya biganjemo abakizamuka baba bashaka kugaragarizamo impano zabo.

 

You Might Also Like

Fatakumavuta yakatiwe imyaka ibiri n’igice ababarirwa ibyo yarezwe na The Ben

Kety Blaisia wakuze yoza mu mutwe abandi yafunguye iye Salon de Coiffure

Nadia wo muri filime umuturanyi yahishuye ko akazi kubu Vixen atagakora nk’umwuga

Chris Eazzy ari mu gahinda gakomeye ko kubura mama we witabye Imana

Dr Murangira B Thierry yakebuye urubyiruko arusaba kwirinda gukora ibyaha ruziko ari imikino

Nsanzabera Jean Paul April 30, 2025 April 30, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umunyarwenya wamamaye ku rubuga rwa TikTok nka 2Pac yitabye Imana

March 31, 2023
Andi makuru

Joe Biden yicujije impamvu USA yagiye mu ntambara yo muri Ukraine

March 12, 2024
Andi makuru

Sgt Minani Gervais yatangiye kuburana ubujurire bw’urubanza rwe

February 6, 2025
Imyidagaduro

Umunyamakuru Bianca yasubitse ibirori bya Bianca Fashion Hub 2023

July 26, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba ICRC

May 6, 2025
Iyobokamana

Abepiskopi Gatolika basabye Ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi gufungura Imipaka

April 2, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?