SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Meddy n’Umugore we Mimi bibarutse umwana wa kabiri
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Meddy n’Umugore we Mimi bibarutse umwana wa kabiri
Imyidagaduro

Meddy n’Umugore we Mimi bibarutse umwana wa kabiri

Gossip Kigali
Gossip Kigali Published April 28, 2025
Share
SHARE

Meddy uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo, yagaragaje ko we n’umugore we Mimi Mehfira bibarutse umwana w’umuhungu.

Meddy abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagaragaje ko uyu mwana bamwise Zayn M Ngabo. Avuga ko nta kuzuyaza ubuntu bw’Imana buhora bumuriho iteka ryose aho agenda.

Uyu muhanzi yabitangaje nyuma y’ubundi butumwa yari yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yanditse avuga ko azabwira amahanga yose ibyiza Imana yamukoreye.

Ati “Nzabwira Isi ibyo wankoreye.”

Muri Werurwe 2022, nibwo uyu muryango wibarutse imfura y’umukobwa bamwita Myla Ngabo.

Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia, barushinze ku wa 22 Gicurasi 2021.

Ni mu birori biryoheye amaso byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi.

Imbuto y’urukundo rwa Meddy na Mimi yatangiye kubibwa kuva muri Kanama 2017. Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye yifuriza isabukuru uyu muhanzi.

Icyo gihe, yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda amubwira ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima.

Meddy wamenyekanye mu muziki w’indirimbo zisanzwe amaze igihe yariyeguriye Imana ndetse aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza. Aheruka gushyira hanze indirimbo yise “Blessed”.

 

You Might Also Like

Fatakumavuta yakatiwe imyaka ibiri n’igice ababarirwa ibyo yarezwe na The Ben

Kety Blaisia wakuze yoza mu mutwe abandi yafunguye iye Salon de Coiffure

Nadia wo muri filime umuturanyi yahishuye ko akazi kubu Vixen atagakora nk’umwuga

Chris Eazzy ari mu gahinda gakomeye ko kubura mama we witabye Imana

Dr Murangira B Thierry yakebuye urubyiruko arusaba kwirinda gukora ibyaha ruziko ari imikino

Gossip Kigali April 28, 2025 April 28, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Nkurunziza Jean Paul Umuvugizi wa Rayons Sport yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we (AMAFOTO)

June 22, 2023
Imikino

Djihadi Bizimana yabonye ikipe muri Israël

July 5, 2023
Imikino

Sitting Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yatangiye neza Shampiyona Nyafurika

January 31, 2024
Imyidagaduro

Dj Alisha akomeje kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga I Kampala

March 30, 2024
Imyidagaduro

Abanyamideli 20 bari mu Irushanwa Supra Model basuye Parike ya Nyungwe (Amafoto)

October 17, 2023
Imyidagaduro

Taylor Swift yashenguwe n’urupfu rw’umufana asubika igitaramo

November 20, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?