Abahanzi, abanyamakuru b’Abanyarwanda bashobora mu gihe cya vuba gutangira kubona inyungu kuri YouTube batagombye kwiyandikisha mu bindi bihugu byemerewe uburyo bwo kwinjiza amafaranga buzwi nka monetization.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubugeni, Jean-Népo Abdallah Utumatwishima wavuze ko Leta iri gukorana n’ubuyobozi bwa YouTube kugira ngo Rwanda yemererwe kujya ku rutonde rw’ibihugu bifite uburenganzira bwo guhabwa inyungu ku biganiro n’indirimbo bishyirwa kuri YouTube.
Kugeza ubu, u Rwanda ntiruri ku rutonde rw’ibihugu YouTube yemera kwishyuriramo abayikoresha, bituma abahanzi n’abandi bashaka gukorera amafaranga kuri uru rubuga bahitamo kwiyandikisha mu bindi bihugu nk’u Bugande, Kenya cyangwa Tanzaniya, cyangwa se bagatakaza ayo mahirwe
Tariki 22 Mata, ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Imikino n’Urubyiruko, Minisitiri Utumatwishima yasobanuye ko Ministeri y’Urubyiruko n’Ubugeni iri gukorana n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) na Ministeri y’Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi kugira ngo amasezerano asinywe, bityo ibikorwa byo kwamamaza bikorewe kuri YouTube biboneke mu Rwanda.
Minisitiri yavuze ko Google yatanze ubusabe busaba ko Leta yakwemera ko ibikorwa byo kwamamaza (ads) bitangira kwerekanwa kuri YouTube mu Rwanda.
Yagize ati: “Muri iki gihe, iyo urebye videwo kuri YouTube mu Rwanda, usanga nta matangazo arimo. Ibyo bituma abashyiraho ibiganiro batabona amafaranga. Iyo dushyizeho uburenganzira bwo kwamamaza, abantu bacisha ibiganiro kuri YouTube bashobora kubona inyungu.”
Yakomeje asobanura ko ubu abanyarwanda bafite amahirwe yo kubona amafaranga gusa iyo videwo yabo irebewe mu bihugu byamaze kwemererwa kwamamaza nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ibiganiro biri kugenda neza kandi ko mu gihe cya vuba abahanzi n’abandi bafite ibiganiro kuri YouTube bazatangira kubona inyungu n’iyo videwo zabo zareberwa mu Rwanda gusa.
Yagize ati: “Hari intambwe ishimishije imaze guterwa. Nitumara kurangiza amasezerano, abahanzi bazajya babona inyungu n’iyo videwo zabo zareberwa imbere mu gihugu. Ku bashaka gukomeza kureba YouTube nta matangazo, bazajya bifashisha YouTube Premium.”
Yongeyeho ko no mu bindi bihugu, abantu basanzwe bamenyereye kubona amatangazo kuri YouTube, kandi abatifuza amatangazo bafashwa mu buryo bwabo aho bishyura serivisi ya Premium.