Umushoramari Elon Musk uri no mu butegetsi bwa Donald Trump na Minisitiri w’Imari muri Amerika, Scott Bessent, bashyamiranye bikomeye bapfa umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imisoro y’imbere mu gihugu (IRS).
Aba bagabo bombi ibinyamakuru byanditse ko batukaniye bikomeye muri White House ku wa 17 Mata.
RT yanditse ko bapfuye icyemezo Trump yafashe cyo kugira Gary Shapley umuyobozi w’urwego rushinzwe gukusanya imisoro y’imbere muri Amerika.
Gary Shapley yari umukandida watanzwe na Elon Musk, ndetse ngo byababaje Scott Bessent wari watanze umwungiriza we ariko agaterwa utwatsi.
Ubu bushyamirane ntibwageze aho kurwana ariko urusaku rwari rwinshi ku buryo n’abari muri bindi biro babumvaga basakuza, ndetse ushinzwe umutekano yinjiye mu cyumba barimo ngo badafatana mu mashati.
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri White House, Karoline Leavitt, yabwiye The New York Times ko habayeho kudahuza ariko ari ibisanzwe.
Bessent abinyujije kuri X ku wa 18 Mata 2025 yahise yandika ati “hagomba kugarurwa icyizere muri IRS kandi nemera ko [umwungiriza wanjye] Michael Faulkender ari we ukwiye izi nshingano.”
Yavuze ko umuhate n’imikorere ya Michael Faulkender byamufasha gukora amavugurura muri iki kigo kandi ko ari umwe mu bajyanama beza bafatanya kukivugurura ngo gitange umusaruro wifuzwa.