SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Evariste yongeye kuvugisha imbuga nkoranyambaga yigereranya na Yezu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Evariste yongeye kuvugisha imbuga nkoranyambaga yigereranya na Yezu
Andi makuru

Perezida Evariste yongeye kuvugisha imbuga nkoranyambaga yigereranya na Yezu

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/04/19 at 9:04 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umugoroba  wo kuri  uyu wa 18 Mata 2025 wari uw’ ibyishimo byinshi  ku bakunzi b’ikipe ya  Arsenal  bo mu Rwanda ubwo  bakiraga  ku nshuro  ya Gatandatu  iserukiramuco ry’abafana b’iyo  kipe ikunzwe na abatari  bake kw’isi utibagiwe nabo  ku mugabane w’Afurika.

Ibi birori byabereye mu nzu  y’imyidagaduro izwi nka  Kigali Universe byitabiriwe  na abaturutse mu bihugu by’U Rwanda ,Kenya ,Uganda,Tanzania,Zambia na Ghana      .

Kuva kw’isaha ya saa  kumi n’imwe n’igice abatumirwa bari batangiye  kugera muri Kigali universe aho  byari byishimo byinshi cyane  byaranzwe n’ubusabane  binyuze mu muziki  mwiza cyane ndetse n’umusangiro hagati  yabo .

Nkuko  byari biteganyijwe  kw’isaha ya saa moya  n’igice  nibwo  umuhango nyiri izina  nibwo  Mc Shema Brian yatangije ibirori  maze nyuma yo kuririmba indirimbo y’ikipe y’abafana b’Arsenal yamagaje itorero mu rwego rwo  gushimisha abtumirwa no kubereka imbyino z’Umuco gakondo

Uyu muhango witabiriwe  n’abayobozi  batandukanye barangajwe imbere  na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Bwana Olivier Nduhungirehe  na Rwego  Ngarambe Umunyamabanga wa Leta  muri  Minisiteri ya siporo  ndetse n’umuyobozi ushinzwe  ubukerarugendo muri RDB  Irene  Murerwa  ndeste na perezida w’abafana ba Arsenal Mu Rwanda Bwana Bigango Valentin  na bandi  benshi  .

Mu ijambo  rye  Bwana Bigango yashimiye  abafana ba Arsenal muri Afurika ndetse no muri Afurika ndetse n’abaterankunga benshi bagize uruhare bagize ngo iri serukiramuco ry’abafana  ba Arsenal muri Afurika  ku nshuro ya  Gatandatu .

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye buri wese gukora igishoboka cyose ngo abakinnyi baturuka mu bihugu byabo bazavemo abakinira Arsenal.

Yagize ati “Turi abafana ba Arsenal baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika, mureke twihe umukoro wo kuzakora igishoboka cyose ngo tuzabone abakinnyi bo mu bihugu byacu bakinira ikipe yacu nziza.”

Aba bafana kandi bazasura Urwibutso rwa Jenoside ruherereye i Ntarama mu Bugesera, aho bazanatanga inkunga ku kigo cya Aheza Healing and Career Center.

Si ibyo gusa kuko hateganyijwe na gahunda yo gutera ibiti bazifatanyamo na Orion BBC.
Hanateganyijwe kandi ibikorwa by’ubukerarugendo buzabera muri Kigali, aho bazasura Stade Amahoro, BK Arena n’ibindi bice.

Hazanaba kandi imikino itandukanye y’ubusabane, aho aba bafana bazanarebana hamwe umukino wa Arsenal na Ipswich Town, ku Cyumweru saa 15:00.

Iki gikorwa cyaherukaga kubera mu Rwanda mu 2018, kuri iyi nshuro cyitabiriwe n’ibihugu birenga 10 birimo u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania, Sierra Leone.

Abazitabira iri serukiramuco bazanarebera hamwe umukino wa Arsenal na Ipswich Town. Nubwo ari igikorwa cyateguwe n’abafana ba Arsenal, n’abandi bakunzi ba ruhago bazaba bemerewe kucyitabira.

 

You Might Also Like

Edgar Lungu wahoze ayobora Zambia yitabye imana ku myaka 68

AFC/M23 yahagamagaje intumwa zayo zari mu biganiro I Doha Muri Qatar

Perezida Trump yakuyeho visa ku bihugu 12 birimo ibibazo by’ umutekano muke

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abakekwaho ubujura 21 mu majyepfo

Urukiko rwateye utwatsi ikirego Rusesabagina aregamo kompanyi ya Gainjet yamuzanye mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul April 19, 2025 April 19, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Christopher yibutse umubyeyi umaze imyaka itatu yitabye Imana

January 22, 2024
Imyidagaduro

The Ben yakiranywe ubwuzu n’urukundo byinshi I Bujumbura (Amafoto )

September 27, 2023
Andi makuru

Ibyishimo ni byose ku bamotari nyuma yo kugabanyirizwa amande bacibwaga

April 30, 2025
Imikino

Abayobozi Bakuru Muri FERWACY bari gukirikiranwa na RIB

August 22, 2023
Andi makuru

Ingabo za SAMDRC zizataha zinyuze ku butaka bw’ u Rwanda

April 17, 2025
Imyidagaduro

Zeo Trap na True Promises bagiye gutangiza gahunda yo gutaramira abakunzi ba GenZ Comedy Show .

November 12, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?