SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Yolande Makolo yasubije ibyavuzwe na Tshisekedi ku mpfu z’abanyecongo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Yolande Makolo yasubije ibyavuzwe na Tshisekedi ku mpfu z’abanyecongo
Andi makuru

Yolande Makolo yasubije ibyavuzwe na Tshisekedi ku mpfu z’abanyecongo

Ahupa Radio
Last updated: 2025/04/01 at 12:04 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Kuwa 31 werurwe 2025 Perezida Félix Tshisekedi wa RDC washinjije “ibihugu by’abaturanyi birimo u Rwanda” n’imitwe yitwaje intwaro uruhare mu mpfu z’Abanye-Kongo “barenga miliyoni” kandi ngo ubu bwicanyi bwari bugambiriye ubwoko runaka.

Perezida Tshisekedi ubwo yagezaga i jambo ku rubyiruko rwo muri DRC rwibumbiye mu ihuriro ryiswe Congolese Action Youth Platform [CAYP] mu kumenyekanisha ikitwa Genocost,bivugwa ko ari Genocide yakorewe abaturage bakongo,yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda aribyo bwagize uruhare mu mpfu z’abanye-Kongo barenga miliyoni.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bufite uruhare rukomeye mu mpfu z’Abanye-Kongo ndetse n’ubuhunzi bwa bagenzi babo.

Makolo yagize ati “Kuri abo bose bapfuye n’abakomeje gupfira muri RDC, bigirwamo uruhare n’abayobozi bo muri RDC mbere na mbere. Aba bayobozi ni bo mpamvu kandi ntibakwiye gushakira urwitwazo cyangwa ibibazo ahandi. Ni bo kibazo.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko impinduka cyangwa ibisubizo muri RDC bizava imbere muri iki gihugu, agaragaza ko ikibazo ari uko abayobozi b’iki gihugu badafite ubushake bwo kugikemura.

Ati “Impinduka cyangwa igisubizo bizava imbere mu gihugu. Abapfuye, abava mu ngo zabo n’impunzi babarirwa muri za miliyoni babazwa aba bayobozi bo muri Kongo batagaragaza uruhare mu gukemura ikibazo, ahubwo bagakomeza kwibeshya ko bafite imbaraga.”

Nubwo Tshisekedi avuga ko ibihugu birimo u Rwanda byagize uruhare mu mpfu z’Abanye-Kongo barenga miliyoni 10, Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, we yigeze kugaragaza ko ibyo atari ukuri.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya Leta tariki ya 15 Mata 2024, Gen Maj Ekenge yatangaje ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagize uruhare mu mpfu z’aba Banye-Congo mu myaka 30 ishize.

Yagize ati “FDLR itera Abanye-Congo, yica Abanye-Congo. Mu barenga miliyoni 10 bishwe mu myaka 30 ishize, FDLR ifitemo ijanisha rinini mu guteza impfu hariya.”

Raporo zitandukanye zirimo iz’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko FDLR yakomereje ubwicanyi mu Burasirazuba bwa RDC nyuma y’aho abarwanyi bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mutwe w’iterabwoba ukorana n’Ingabo za Leta ya RDC mu kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu, ndetse Tshisekedi yawusezeranyije kuwufasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Iyo Tshisekedi abajijwe kuri ubu bufatanye, asubiza ko FDLR ari umutwe udafite imbaraga, ugizwe n’abasaza kandi ufite abarwanyi bake badakwiye gutera u Rwanda impungenge, ariko byagaragaye kenshi ko mu bafatwa na AFC/M23 harimo n’urubyiruko

You Might Also Like

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

U Rwanda rwasabye kwakira amashami y’umuryango w’abibumbye i Kigali

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo Cancer ya Prostate yo mu rwego rwo hejuru

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Ahupa Radio April 1, 2025 April 1, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Diamond Platnumz wasubiye Iwabo yijeje abanyarwanda igitaramo cy’amateka

August 12, 2023
Imyidagaduro

Bushali ,Muhinde, Umushumba barishimiwe cyane mu gitaramo baherutse gukorera I Musanze (Amafoto)

May 10, 2025
Andi makuruIyobokamana

Chryso Ndasingwa yahembuye imitima ya benshi mu gitaramo Easter Experince’

April 21, 2025
Imyidagaduro

Kenny Sol n’umugore we bibarutse umuhungu

May 3, 2024
Imyidagaduro

The Ben na Pamella bagiye kwibaruka

December 26, 2024
Imikino

Perezida Kagame yashimiye Masai Ujili uruhare agira mu guteza imbere urubyiruko abinyujije muri Giants Of Africa

August 13, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?